Burera: Barakomeza gushishikariza abaturage kugana ibigo by’imari

Barakomeza gushishikarizaUbuyobozi bw’akarere ka Burera butangaza ko buzakomeza gushishikariza abaturage bo muri ako karere gukomeza kugana ibigo by’imari bakabibitsamo amafaranga yabo kandi bakanakamo inguzanyo mu rwego rwo gukomeza kuzamuka mu iterambere.

Ubu buyobozi buvuga ko mu mihigo y’umwaka 2013-2014 bazashishikariza abaturage babarirwa mu bihumbi 20 kugana ibigo by’imari bizatuma bagera ku gipimo cya 75% by’abaturage bakorana n’amabanki mu karere ka Burera hose.

Mu ntangiriro z’umwaka wa 2013, ubwo twagiranaga ikiganiro na Zaraduhaye Joseph, umuyobozi wungirije w’akarere ka Burera, ushinzwe ubukungu n’iterambere, yamutangarije ko abanyaburera bakorana n’amabanki bari ku kigero cya 60.8%.

Yakomeje avuga ko bifuza ko umwaka wa 2013 wazarangira uwo mubare w’abakorana n’ibigo by’imari wiyongereye ho 30%. Gusa ariko ibyo bisa nkaho bitazashoboka kuko ubu bataranageza kuri 80%.

Mu rwego rwo guteza imbere umuco wo kwizigamira, hashyizwe ho ingamba kuburyo abagize amatsinda atandukanye muri buri murenge bazajya bahura bakareba ababa bakorana n’ibigo by’imari. Abadakorana nabyo nabo bagashishikarizwa kubigana.

Abagore ndetse n’urubyiruko by’umwihariko bashishikarizwa kugana ibigo by’mari kuko batabyitabira ku buryo bushimishije.

Urubyiruko rusabwa kwibumbira mu makoperative kugira ngo rutangire hakiri kare kwimenyereza gukora. Ayo makoperative akaba ariyo abafasha kwaka inguzanyo mu bigo by’imari.

Bamwe mu bagore ngo ntibagira umuco wo kwizigamira aho bamwe muri bo babuzwa n’abagabo babo. Abagabo babuza abagore kwizigamira bibutswa ko iyo umugore n’umugabo bakoze bose biteza imbere urugo.

Usibye ibigo by’imari nka SACCO byegerejwe abaturage, mu karere ka Burera hakorera andi mabanki atandukanye arimo BK (Banque de Kigali), BPR (Banque Populaire du Rwanda) ndetse na Unguka Bank.

 

 

 

 

Share Button
Leave A Comment