Burera: Barateganya kugaruza 38% by’amafaranga ba bihemu bambuye “Microfinance”

Umuyobozi w’akarere ka burera

Umuyobozi w’akarere ka burera

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera butangaza ko mu mihigo y’umwaka 2013-2014 bateganya kugaruza amafaranga ba “Bihemu” bambuye ibigo by’imari iciriritse (Microfinance) byafunze imiryango, kuburyo bazageza ku kigero cya 38%.

Mu ntangirizo z’umwaka wa 2013 habarwaga amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni 42 n’ibihumbi 780 n’amafaranga 770, ba bihemu bambuye ibyo bigo by’imari iciriritse (Microfinance) byakoreraga mu karere ka Burera; nk’uko Zaraduhaye Joseph, umuyobozi wungirije w’akarere ka Burera ushinzwe ubukungu n’iterambere, yabitangaje.

Muri icyo gihe, uyu muyobozi yadutangarije ko mu ntangiriro z’ukwezi kwa Mata 2013, itsinda rishinwe kugaruza ayo mafaranga mu karere ka Burera, ryagombaga kuzenguruka  muri buri murenge w’ako karere, bishyuza abo ba bihemu.

Mu rwego rwo gukomeza kwishyuza ba bihemu amafaranga bambuye izo “Microfinance”, ubuyobozi bw’akarere ka Burera bwahise bushyira iyo gahunda mu mihigo y’umwaka 2013-2014.

Ikibazo cya ba bihemu bambuye ibigo by’imari iciritse kigaragara mu Rwanda hose. Icyo kibazo cyatangiye kugaragara mu mwaka wa 2006 maze bimwe muri ibyo bigo by’imari bihita bifunga imiryango kubera guhomba.

Icyo kibazo kimaze kumenyekana, Leta y’u Rwanda yahise ishyira ho gahunda yo kugaruza amafaranga yambuwe ibyo bigo by’imari.

Kuva icyo gihe kugeza ubu ngo, mu Rwanda hose, hamaze kugaruzwa amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 41 gusa, muri agera kuri miliyari 60 zigomba kugaruzwa.

Tariki ya 26/03/2013, abagize urwego rw’igihugu rwashyizwe ho kugira ngo rugaruze amafaranga yambuwe ibyo bigo by’imari, bahuriye mu nama kugira ngo banononsore akazi bashinzwe.

Uwari uyoboye urwo rwego, ariwe Tarcisse Karugarama, icyo gihe wari Minisitiri w’Ubutabera, yatangaje ko kugaruza ayo mafaranga yose ari ingorabahizi kuko bamwe muri ba bihemu batorotse, irengero ryabo rikaba ritazwi.

 

 

 

Share Button
Leave A Comment