Gicumbi – amabanki yemeye gufasha abaturage kubaha inguzanyo yo gutanga Ubwisungane mu kwivuza

m_amabanki yemeye gufasha abaturage kubaha inguzanyo

Abaturage bari kumurikirwa ibyo bakorerwa

Kuri uyu wa 30/9/2013 mu karere ka Gicumbi habaye igikorwa cyo kumurikira abaturage ibibakorerwa aho bamuritse imihigo y’ako karere ndetse n’abaturage babaza ibibazo haza kuboneka igisubizo ku kibazo cy’ubwisungane mu kwivuza kw’abaturage b’ako karere cyari giteye inkeke yo kuba akarere katari kwesa umuhigo w’ubwisungane.

Nk’uko byagaragariye mubitekerezo bitandukanye by’abaturage bari bitabiriye kumurikirwa ibibakorerwa benshi bahuriye ku kibazo cy’ubwisungane mu kwivuza maze banki zikorera muri aka karere zemera guha abaturage inguzanyo zo kubafasha gutanga ubwisungane mu kwivuza.

Ubufatanye bw’amabanki   BK, Bank Populaire, Ecobank, Sacco bahise bemera kuzafatanya n’ akarere mu gutanga inguzanyo ijyanye n’ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de santé) akarere kakaba nako kemeye kunoza icyo gikorwa no kuzafasha banki kugaruza ayo mafaranga.

Ikindi cyagarutsweho ni ibikorwa remezo birimo imihanda ,amashanyarazi, n’ ibyumba by’amashuli bitaratunganywa ku buryo buboneye.

Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi Mvuyekure Alexandre  yagaragaje ko Imihigo ifitwemo uruhare rw’abaturage irimo  iyo guhuza ubutaka, kongera umusaruro no gukoresha amafumbire yaba ay’imborera ndetse n’imvaruganda,  ubwisungane mu kwivuza, gutera indabo n’ubusitani bumeze neza ibyo bikazagerwaho kubufatnye n’abo baturage.

Imihigo isaba abakozi b’akarere nk’ inshingano zabo bakaba bagomba kuyikurikirana  ndetse n’imihigo y’abafatanyabikorwa  , ibikorwa byabo biri mu mihigo y’akarere byose bikaba bisaba ubufatanye kugirango akarere gashobore gutsinda kandi bigakorerwa igihe.

Akaba yagaragaje ko imimihigo myinshi yatumye akarere kadatsinda bishimishije higanjemo imihigo yagombaga gushyirwa mu bikorwa n’abaturage n’abafatanya bikorwa.

Ngendahimana Charles umuyobozi w’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’ akarere ka Gicumbi yagaragaje ko bafite ubushake n’ubushobozi mu gukora bagafatanya n’akarere akaba yasabye abafatanya bikorwa ahagarariye ku zakora ibyo biyemeje.

Bizimana Jean Baptise yasabye abaturage kugira ubufatanye no guhindura imyumvire  ku baturage b’akarere ka Gicumbi ndetse abashimira ko imihigo ibaye iyabo kandi ko biyemeje kuzayesa.

Imwe mu myanzuro yafashwe umuyobozi w’akarere yagaragaje ko imihigo y’uyu mwaka bayifatiye ingamba ngo kuko  batangiye hakiri kare gushishikariza abaturage kwita kumihigo bagomba gushyira mu bikorwa, kuburyo bishobotse bakwifashisha amatsinda ndetse bagahuzwa n’amabanki  ku birebana n’ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de santé).

Share Button
Leave A Comment