Guverineri Bosenibamwe arasaba abatuye Cyuve kugana Inyongera SACCO

Guverineri Bosenibamwe arasaba abatuye Cyuve kugana Inyongera SACCO

Guverineri w’intara y’Amajyaruguru arasaba abatuye umurenge wa Cyuve akarere ka Musanze kugana Inyongera SACCO, kuko byagaragaye ko nta terambere rishoboka umuntu adakoranye n’ibigo by’imari.

Ubwo hatahwaga inyubako y’iyi SACCO abanyamuryango biyuzurije ifite agaciro ka miliyoni zirenga 19 kuri uyu wa kane tariki 26/09/2013, Guverineri Bosenibamwe yashimiye aba baturage kubera igikorwa cyiza bigejejeho.

Yaboneyeho kubasaba kurushaho kugana iki kigo cy’imari iciriritse, kuko kugeza ubu ngo abakigana bakrii bacye. Uyu muyobozi yibukije ko nta muntu utera imbere adakoranye na banki cyangwa ikigo cy’imari.

Ati: “Nta muntu watera imbere adakoranye n’ikigo cy’imari. Mugane SACCO Inyongera mwizigamire ndetse munakoreshe inguzanyo”.

Karangwa Mucyara Aline ushinzwe icungamutungo muri SACCO inyongera, avuga ko bimwe mu bisubiza ikibazo cy’abagana iyi SACCO bakiri bake, ngo harimo gukora ubukangurambaga, gukorana n’amatsinda y’ubwizigame no gutanga inguzanyo ntoya.

Muri Nyakanga 2009 nibwo Inyongera Sacco yafunguye imiryango, ikaba yujuje inyubako ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 19.219.210   n’ abanyamuryango 2.950.

Iyi SACCO ifite imari shingiro ya  9.988.500 ikaba igeze ku bwizigame bwa 68.750.200.

Share Button
Leave A Comment