Kazo: Koperative “Twite kubworozi”yashyikirijwe inguzanyo yo kubaka ibiraro yahawe na SACCO

m_Koperative

Aborozi bo mu murenge wa Kazo bibumbiye muri koperative”Twite kubworozi” bahawe inka muri gahunda ya girinka, banahawe inguzanyo mu murenge SACCO wa Kazo kugirango bashobore kubaka ibiraro kuko inka bahawe zabaga ahantu hadatunganijwe.

Mubanyamuryango 123 bagize iyi koperative, abagera kuri 20 nibo bahawe inguzanyo ingana na miliyoni hafi eshatu zo kubaka ibiraro.

Nkuko bitangazwa n’aba borozi ngo bafashe icyemezo cyo kwishyira hamwe ngo bashake inguzanyo, kuko babonaga ikibazo cy’uko inka zabo zanyagirwaga cyarateraga uburwayi bwa hato na hato kuri izo nka.

Ntakarutimana wo mu mudugudu wa Tambiro, akagali ka Gahurire, yavuze ko kuva 2008 ubwo yahabwaga inka muri girinka, inzu inka  yabagamo ,ngo iyo imvura yagwaga yaburaga aho iryama kubera imvura yagwagamo ndetse ngo no kuyikama bikaba ikibazo.

Yagize ati ”Rwose urebye aho inka yanjye yabaga wabonaga bigayitse cyane, ndetse no kuyikama muri ibyo byondo bikaba nabyo wabonaga bigayitse, ariko ubu ngiye kuyubakira kuburyo iba ahantu heza maze nayo itange umukamo mwinshi.”

Uhagarariye iyi koperative y’aborozi ba Kazo ”Twite kubworozi”, Ngayuruvugo adelte, yatangaje ko ashima cyane koperative yabo umurenge SACCO wa kazo yabafashije ikabaha iyo nguzanyo ,kandi ngo bazayishyura neza kuko ngo bamaze kwiteza imbere kubera inka bahawe muri girinka.

Yagize ati ”Inguzanyo tuzayishyura neza kuko inka twahawe inyinshi zirakamwa tukagurisha amata, abadakama nabo bafumbira imirima yabo bagahinga kijyambere kuburyo batabura ibihumbi bine ku kwezi buri muntu agomba kujya yishyura.”

Muganga w’amatungo w’umurenge wa Kazo, Niyonshuti Aimable avuga ko koko aba borozi bari bakeneye ibiraro by’inka zabo mu buryo bwihutirwa, ariko kuba batabasha guhita babona uko bubaka ibiraro basabye ko bagurizwa bafunguza compte baragurizwa.

Yagize ati ”Aba borozi turabashima cyane kuko bishyize hamwe mu rwego rwo kugirango barusheho gufata neza inka zabo. Bashyizeho ishyirahamwe ndetse banashyira ubwisungane mu kuvuza inka zabo”mituweli  y’ubuzima y’amatungo” ni intambwe nziza.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kazo ,Buhiga Josue,yashimye aba borozi bashinze cooperative ,anabizeza ko bazafashwa muyindi mishinga ibyara inyungu mu kuba babona inguzanyo.

Umucunga mutungo w’umurenge SACCO ya Kazo, Habimana Josue, avuga ko umurenge SACCO wabo ukorana n’abahinzi n’aborozi ubaguriza mu kubona ifumbire yo guhinga ndetse ngo n’aborozi bafashijwe mu kubaka ibiraro binyuze mu nguzanyo babaha.

Inguzanyo ingana na miliyoni ebyiri n’ibihumbi 700  bahise baguramo amabati yari yazanwe na rwiyemezamirimo ,andi bakazayakoresha mu gukora indi mirimo yo kubaka ibiraro.

Share Button
Leave A Comment