Ngoma: Abaturage barenga ibihumbi 17 bamaze kuva mu bukene kubera kwizigamira binyuze mu bimina

m_Abaturage barenga ibihumbi 17 bamaze kuva mu bukene kubera  kwizigamira binyuze  mu bimina

Abaturage bakorera mu bimina bivuguruye  SILC (Saving and internal lending communities), bakorana n’umuryango CRS (catholic relief serves) mu kubaha amahugurwa bavuga ko bamaze kwikura mu bukene bitewe no kujya mu bimina.

Ubuhamya bwatanzwe na bamwe mu bamaze kwiteza imbere bagaragaje ko ibimina byabafashije kwizigamira no kubona igishoro maze bikabateza imbere.

Munyangiriki Albert  umusore utarubaka, yatangaje ko yabaye impfubyi akiri muto bityo ahura  n’ibibazo byinshi byo kubura amikoro, ariko nyuma yo kujya mu kimina byamufashije kugera ku bukanishi  no kugira igaraje rye bwite.

Yagize  ati” Ikimina cyamfashije kugira I Garaje  ryanjye  bwite rimfasha mu buzima bwa buri munsi, nabashije kwigurira isambu ndetse n’amatungo atandukanye.”

Mukandori Tereziya,ni  umupfakazi avuga  ko umugabo  we yafpuye amusize munzu y’ubukode none ubu  ngo yabashije kubaka Inzu ye bwite,  kandi afite  n’ibindi bikorwa bitandukanye.

Ubwo yatangaga ubuhamya kuri uyu wa 25/10/2013 ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wo kwizigamira  yagize ati ”ubu  mfite  inzu  yanjye  bwite, naguze inka  y’Inzungu, nfite  tereviziyo  munzu iwanjye ndetse  inzu  yanjye  ifite amazi n’umuriro w’amashyanyarazi byose  ntahandi nabikuye atari mubibina”.

Byukusenge Muriyeri, akorera  umuryango CRS kurwego rw’igihugu atangaza  ko hari icyizere ko bamwe mu baturage  bahagarariye abandi bahuguwe bazakomeza kugenda  bahugura abaturage  ba bagenzi babo uburyo bwo kwizigama , kugirango abanyarwanda bose  barusheho kwiteza  imbere biteganyiriza ejo heza  habo hazaza.

Umunyamabanganshingwabikorwa w’Umurenge wa Zaza, Kibinda Seminega Aimable  ,yatangaje  ko nyuma  yo kubona  umusaruro uva mubibina bivuguruye ,bagiye  kurushaho kubikangurira abaturage ndetse banabashishikariza kugana Umurenge  Sacco, kugirango bazagere no ku rwego rwo kwaka  inguzanyo babe  bakora  imishinga  itandukanye  igamije iterambere.

Uretse kuba ibimina bifasha abaturage kwiteza imbere babasha kwizigamira, ibimina bifasha cyane mu gutuma abaturage babona umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza nkuko byagiye bigaragra henshi muri aka karere.

Share Button
Leave A Comment