Nyabimata: Abambuwe na coopec Twitezimbere barasaba Leta kubafasha

m_Abambuwe na coopec Twitezimbere barasaba Leta kubafasha

Abanyamuryango b’iyi koperative ngo bambuwe amafaranga menshi

Abahoze ari abanyamuryango ba Coopec Twitezimbere, koperative yo kuzigama no kuguriza ishami rya Nyabimata mu karere ka Nyaruguru, baravuga ko iyi Coopec yafunze imiryango ikagenda inabatwariye amafaranga menshi.

Ndabunganiye Emmanuel utuye mu murenge wa Nyabimata wari umunyamuryango wa Coopec Twizigamire, avuga ko yari afite amafaranga angana miliyoni 1 ibihumbi 243, ariko ngo iyi Coopec yaje gufunga imiryango igenda itamuhaye amafaranga ye.

Mutarambirwa Gaspal ni umusaza ushaje cyane, avuga ko we yari afite ibihumbi 90 nawe ngo iyi Coopec yagiye itamwishyuye.

Aba bose bavuga ko iyi Coopec yari ifite abanyamuryango benshi inabafitiye amafaranga menshi, ngo barabitsaga bakanaguza nta kibazo kibaye. Baje gutungurwa no kumva ko iyi Coopec itagikorera muri uyu murenge. Bati “yewe twumva gusa ngo uwari perezida wayo Ntirandekura Fidel, ngo yibera I Kigali”.

Umwe muri aba banyamuryango ba Coopec Twitezimbere bari bamaze imyaka igera kuri 6 bakorana nayo, baganira n’umunyamakuru bagize bati “Icyambabaje ni kimwe, n’uko bavugaga ngo BNR yabahaye uruhushya rw’agateganyo, nta buzima gatozi yari yakabonye, ubwo rero sinzi icyo mwatumarira kugirango turenganurwe”.

Bavuga kugeza ubu batazi uko ikibazo cyabo kizakemuka, bagasaba Leta kubafasha muri iki kibazo kugirango babone amafaranga yabo bashobore kuyakoresha mu byabateza imbere.

Share Button
Leave A Comment