Burera: Abana b’abanyeshuri barashishikarizwa kwizigamira bakiri bato

Abana b’abanyeshuri barashishikarizwa kwizigamira bakiri bato

Abana biga mu mashuri abanza bo mu karere ka Burera barashishikarizwa gutangira kwizigamira bakiri bato kugira ngo bategure ejo hazaza habo, baharanira kwigira, bityo baruhure ababyeyi babo.

tariki ya 30/10/2013 nibwo abana b’abanyeshuri biga mu mashuri abanza, mu gace kegereye ikirunga cya Muhabura, mu karere ka Burera, bashishikarijwe kwizigamira, aho abatangiye kwizigamira banahawe ibihembo birimo ibikoresho by’ishuri.

Koperative yo kuzigama ndetse no kuguriza, izwi ku izina rya CLECAM Bukamba, n’abafatantabikorwa bayo batandukanye, nibo bahuje abo bana b’abanyeshuri, barimo benshi batangiye kwizigamira muri iyo koperative.

Mukantagara Madeleine, umukozi w’umushinga wo mu Budage witwa SBFIC w’umufatanyabikorwa wa CLECAM Bukamba, mu gushishikariza abana kwizigamira bakiri bato, avuga ko iyo umwana yizigamiye akiri muto bimufasha mu myigire ye.

Akomeza avuga ko mu gihe umwana yize akarangiza amashuri abanza maze ababyeyi be bakabura amafaranga yo kumurihira amashuri yisumbuye atagira ikibazo igihe yatangiye kwizigamira akiri muto.

Agira ati “Wowe niba ugeze mu gihe cyo gukenera amafaranga y’ishuri, ukaba ubona iwanyu badashobora kuyakurihira, uri umunyamuryango kuva cyera (yarizigamiye), jya muri iyi CLECAM usabemo inguzanyo, uherekejwe n’umubyeyi wawe, bakurihire ishuri. Niyo ntego ikomeye dushaka kugeraho, tubatoza kuzigama, mukiri batoya.”

Mukantagara akomeza avuga ko kwizigamira umuntu akiri muto bifasha no mu bundi buzima butari ubw’ishuri. Ngo n’iyo umuntu arangije amashuri yisumbuye ashaka gutangira ubundi buzima amafaranga yizigamiye aramufasha mu gutangiza imishinga itandukanye.

Agira ati “Ejo bundi uzarangiza n’ayo mashuri tuvuga ngo ni segonderi cyangwa se uzarangiza 9YBE, igihe uzaba urangije, ukaba ntacyo wazigamye, bizakugora gutangira ubuzima. Ariko niba warazigamye…kora umushinga uze hano muri CLECAM…(ubegere uti) mwanguriza udufaranga nkagura imashini?…mwanguriza udufaranga nkajya kubaza?…”

Akomeza avuga ko intego bafite ari iyo gutuma umwana urangije amashuri yisumbuye atabura icyo akora ngo abe yakwishora mu ngeso mbi zo kunywa ibiyobyabwenge cyangwa se izindi ngeso zitazagira icyo zimugezaho.

Abana barizigamira, ababyeyi bakabyungukiramo

Abana biga mu mashuri abanza ntibakwishoboza gutangira kwizigamira mu bigo by’imari. Niyo mpamvu ababyeyi b’abo bana nabo bashishikarizwa gufasha abana babo kwizigamira babaha amafaranga make n’intangiriro.

Matabaro Théogène, perezida wa CLECAM Bukamba, avuga ko gutoza abana kwizigamira bakiri bato bituma ababyeyi babyungukiramo kuko amafaranga abo bana baba barizigamiye abagoboka mu gihe ababyeyi bahuye n’ibibazo byinshi bibasaba amafaranga.

Agira ati “Ababyeyi hari igihe dushobora gutungurwa n’ibintu byinshi. Kandi bikazira rimwe. Kandi bikaza byose bisaba amafaranga…mugira ngo uwo mutwaro muzawushobora niba mutigishije, mutazanye abana banyu hano ngo batangire bizigamire!”

Akomeza abwira ababyeyi ko nabo bagomba gufata iya mbere bakizigamira kugira ngo abana babo babarebereho bityo nabo bizigamire.

Bamwe mu bana b’abanyeshuri bizigamiye bavuga ko batangiye kubona akamaro. Sibomana Patrick, umwe muri abo bana, avuga ko yatangiye kwizigamira hakiri kare ngo kuburyo yaguze ihene ubu akaba ayoroye. Kuba yarizigamiye akiri muto ngo hari icyo arusha abana bagenzi be batarabikora.

Agira ati “Jye nzi icyo mfite hano (ku kigo cy’imari), bo (abandi bana batarizigamira) ko nta n’ikintu bafite, jye udufaranga mbonye ngomba kutuzana.”

Abo bana b’abanyeshuri batangiye kwizigamira bakiri bato basabwa gushishikariza n’abandi bana kwizigamira. Banashyiriweho igihembo cyizahabwa abana bazashishikariza abandi benshi nabo bagatangira kwizigamira.

Abo bana kandi bibutswa ko igihe cyose babonye amafaranga: baba bayahawe n’ababyeyi cyangwa se bayakuye mu bundi bucuruzi bakora, bagomba guhita bajya kuyabitsa aho guhita bayarya.

Gahunda yo gushishikariza abana b’abanyeshuri kwizigamira bakiri bato izagira akamaro gakomeye haba ku babyeyi ndetse n’abanyeshuri dore ko no muri iki gihe ababyeyi bagiye kuzajya bagira uruhare mu kurihira abana babo muri za kaminuza.

Share Button
Leave A Comment