Kayonza: Sacco ngo ntizizongera gutinya guha abaturage inguzanyo zo gushora mu buhinzi kuko babonye ubwishingizi bw’ubuhinzi

Sacco ngo ntizizongera gutinya guha abaturage inguzanyo

Abaturage bo mu karere ka Kayonza ngo bafite amahirwe menshi yo kutazongera kwimwa inguzanyo bajyaga bahabwa muri Sacco ku buryo bugoranye zo gushora mu buhinzi, kuko za Sacco zo muri ako karere zamaze gusinyana amasezerano y’ubwishingizi ku musaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ikigo cy’ubwishingizi cya SORAS.

Ayo masezerano yasinywe tariki 08/11/2013, akaba ngo azatuma abaturage bahabwa inguzanyo zo guteza imbere ubuhinzi bwabo cyane cyane iyo kugura ifumbire, nk’uko Muhirwa Protogene uyobora Sacco yo mu murenge wa Gahini abivuga.

Muhirwa avuga ko kugira ngo umuturage abone iyo nguzanyo yagombaga mbere na mbere kuba akorana na Sacco, ariko ngo ntibayihaga umuturage mu buryo ubwo ari bwo bwose kuko byasabaga ko babanza kwibumbira mu matsinda. Cyakora ubu ngo bigiye korohera abahinzi kubera amasezerano y’ubwishingizi za Sacco z’i Kayonza zagiranye na SORAS.

Agira ati « Twabaga dufite impungenge ko umusaruro utazaboneka bitewe n’uko turi mu gace gakunda kwibasirwa n’izuba, ariko ubu dufite icyizere ko n’igihe umusaruro waba utabonetse bitewe n’ibihe bibi byabayeho tudashobora guhomba kubera ubwo bwishingizi.

Ubwishingizi bw SORAS ngo bugamije kurengera umuturage wasabye Sacco inguzanyo yo gushora mu buhinzi, kabone n’ubwo yaba yagize ibibazo bituma atabona umusaruro mwiza wamushoboza kwishyura iyo nguzanyo, nk’uko Butera Charles ushinzwe ubwishingizi muri SORAS abivuga.

Umuyobozi w’akarere ka Kayonza Mugabo John avuga ko mu gutekereza ko ubwo bwishingizi bwagera mu karere ka Kayonza hari gahunda yo kugira ngo haboneke abahinzi b’umwuga kandi bashobora gushora imari mu buhinzi batikanga igihombo. Avuga ko ubwo bwishingizi bugiye kumara ubwoba abahinzi benshi batinyaga gushora imari mu buhinzi bikanga ikirere kuko bazaba bafite umwishingizi ku musaruro wa bo.

Ikigo cya Micro-insure cyo mu bwongereza hamwe n’abafatanyabikorwa ba cyo ngo nbasanze byaba byiza kugira ngo abahinzi bo mu bihugu bitandukanye babone ubwishingizi bw’ikibazo cy’imihindagurikire y’ikirere, ari na byo byakozwe no mu karere ka Kayonza nk’uko Kampayana Jean de Dieu, umuyobozi wa Micro-insure mu Rwanda abivuga.

Ikigo cya SORAS cyatangiye gutanga ubwishingizi bw’ubuhinzi mu mwaka wa 2010, bukaba kugeza ubu bukorerwa mu turere twose tw’u Rwanda. Butera avuga ko kubera ubufatanye bw’abafatanyabikorwa bashinzwe ubwo bwishingizi nta mpungenge z’igihombo ikigo cya SORAS gifite, kuko hakorwa ubukangurambaga kugira ngo intego y’abahinzi ishobore kugerwaho habayeho ubufatanye mu nzego zinyuranye.

Ubwishingizi bw’imihindagurikire y’ikirere ngo ni ubw’ikigo cya Micro-insure, uretse ko ibuha ibigo by’ubwishingizi na byo biklabucuruza. Kampayana anavuga icyo kigo kinakorana n’ikigo cy’igihugu cy’ubumenyi bw’ikirere, Micro-insure ikagifasha kubona ibyuma kabuhariwe bishobora gutuma haboneka amakuru y’uko ikirere cyagenze, dore ko ari na ho ubwo bwishingizi bufite inkingi ya mwamba.

Ubwishingizi bw’imihindagurikire y’ikirere ngo bwishyurira umuhinzi bitewe n’ubukana bw’ikirere. Nk’urugero iyo hacanye izuba ryinshi rikangiza imyaka y’umuhinzi ku gipimo cya 75%, SORAS imwishyurira inguzanyo yahawe ku gipimo cya 75% asigaye na we akayiyishyurira. Kuva ubwo bwishingizi bwatangira mu Rwanda ngo ntibirabaho ko umuhinzi ahura n’igihombo ku rugero rwa 100%, ariko ngo binabaye na bwo yakwishyurirwa inguzanyo yose yahawe.

Share Button
Leave A Comment