KWIBUMBIRA MU MAKOPERATIVE NI KIMWE MU BIRANDURA UBUKENE

KWIBUMBIRA MU MAKOPERATIVE NI KIMWE MU BIRANDURA UBUKENE

NYAGATARE-Kwishyira hamwe ni imwe mungamba igihugu cyihaye kugirango harandurwe ikibazo cy’ubukene. Ibi ni ibyagarutsweho na Robert Asiimwe, umukozi ukorera mu ishami rijyanye no gutanga serivise mukigo cy’UMWARIMU SACCO.

Hari mu nama y’umunsi umwe yahuje abahagarariye ama association y’abarimu bo mu karere ka Nyagatare ubwo basabwaga kuyahindura amakoperetive.

Iyi nama y’umunsi umwe yabereye mu cyumba cya PDRCIU mumurenge wa Nyagatare, yari mu rwego rwo gushishikariza abarimu kwibumbira mu makoperative bava mu ma association kugirango barandure ikibazo cy’ubukene ndetse babone n’inguzanyo ihagije.

 Mudahigwa Fulgence na Munyakazi Faustin, ngo mbere y’uko bahabwa inama hari icyo inguzanyo batse mukigo cy’u MWARIMU SACCO yabagejejeho.

Umwe yagize ati “Nabashije kwiyubakira inzu mugihe numvaga ari inzozi bitewe n’agashahara nahembwaga.”

Undi murezi, Mugenzi Emmy  ngo we abona yuko hari icyo bungukiye muri iyo nama nubwo hataburamo   n’imbogamizi .

Robert Asiimwe  watanze ikiganiro kirambuye, yagarutse kumpamvu y’inama  bagiranye n’abarezi ndetse anasobanura  nuko bakurikirana abo bahaye iyo nguzanyo.

Kubatanze ibiganiro, bose bagarutse cyane kuri gahunda yo kuva mu ma association bagakora amakoperative kubera yuko ariho babona inguzanyo iri hejuru ndetse banabasaba kwaka inguzanyo ijyanye n’ubushobozi  Koperative yabo ifite.

Share Button
Leave A Comment