Muhanga: abacuruzi basanga inguzanyo zibigisha gukoresha neza umutungo

m_abacuruzi basanga inguzanyo zibigisha gukoresha neza umutungo

Bamwe mu bacuruzi bo mu karere ka Muhanga baratangaza ko inguzanyo za banki cyangwa ibigo by’imari iciriritse zibaha, ibigisha kumenya gucunga umutungo nta gusesagura.

Ibi ahanini biratangazwa n’abacuruzi baciriritse kuko bamwe mu buhamya bavuga ko batinyaga cyane inguzanyo kuko bumvaga ko ahubwo zishobora kubasubiza inyuma.

Pierre Claver Bizimana ni rwiyemezamirimo uciriritse ufite ibarizo rye bwite mu murenge wa Cyeza muri aka karere ka Muhanga. Kuri ubu ari gukoresha inguzanyo ya banki nyamara ngo nta kibazo yayibonyemo.

Avuga ko akurikije aho ageze asanga, umuntu utinya inguzanyo ntaho ashobora kugera. Ati: “kugirango ngere ku mashini z’ibarizo ndi gukoresha ubu kandi zinantunze ni inguzanyo ya banki ariko nari nazifashe mfite ubwoba bwinshi ariko byaciyemo”.

Bizimana avuga ko umuntu ukoresha inguzanyo aba abatandukanye kure n’utayifite kuko uyifite aba atekereza kure. Ati: “iyo ufite inguzanyo ntabwo wasohoka ngo ujye kurya ubuzima uko ushaka uzi ko buri kwezi ugomba kwishyura”

Udafite inguzanyo ngo biragoye ko yakwerekana amafaranga nibura yizigamye kuko akenshi usanga yayakoresheje nabi nta mibare.

Firomene Kankindi na we ni umukecuru ukora ubucuruzi buciriritse bw’amata n’icyayi n’ibindi byo kurya byoroheje. Avuga ko inguzanyo ya mbere yafashe ari amafaranga ibihumbi ijana yashyize mu bucuruzi bwe buciriritse ndetse ngo aza no kuyishyura neza bituma nyuma afata indi nguzanyo y’amafaranga ibihumbi ijana.

Jean Damascene Sezibera, umwe mu bahagarariye abajyanama mu by’ubucuruzi mu murenge wa Muhanga akaba ari n’umwe mu bari guhugura abacuruzi baciriritse mu karere ka Muhanga muri gahunda ya ‘Hangumurimo’, avuga ko bari gukangurira aba bacuruzi kwirinda kwikorera nka banyamwigendaho ahubwo bakayoboka amabanki.

Ati: “tubakangurira gukomanga ku rugi rw’ubukire arirwo banki n’ibigo by’imari”

Akomeza avuga ko ikibazo abenshi mu bacuruzi bakunze guhura nacyo ngo ni icyo kudakoresha inguzanyo icyo bayakiye.

Share Button
Leave A Comment