Muhanga: Ibigo by’imari birasabwa kwitabaza ubuyobozi ngo bakurikirane ababibye

Muhanga

Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga burasaba ibigo by’imari bikorera muri aka karere ko byajya byitabaza ubuyobozi kugirango babashe kubafasha gukurikirana ababibye kuko ngo amafaranga babitse ari ay’abaturage.

Ibi bitangajwe nyuma yo kubona ko hari abantu batari bake baka inguzanyo mu bigo by’imari barangiza bakabyambura.

Umuyobozi w’akarere ka muhanga Yvonne Mutakwasuku, avuga ko nubwo bamaze igihe barasabye ibi bigo kuzana amalisiti y’ababahemukiye bakabambura, ngo nta kigo cy’imari na kimwe kirazana urutonde usibye banki nkuru y’u Rwanda (BNR).

Akaba asaba abandi bayobozi b’amabanki akorera muri aka karere kuzana urutonde rw’ababambuye kugirango babafashe kubakurikirana kuko bitumvikana uburyo nta bantu baba barabambuye.

Ati: “none se tuvuge ko abantu bose bakorana n’amabanki yose ari aha ari inyangamugayo kuburyo nta bambuye bahari!”

Uyu muyobozi akomeza avuga ko igitangaje ari uko usanga hari ababa bavuga ko bambuwe nyamara ntibaze ngo bafashwe.

Mutakwasuku avuga ko impamvu bashaka gufasha aya mabanki ngo ni uko amafaranga ayabitsemo ari ay’abaturage, bityo rero ngo mu gihe yabuze si amabanki azahomba gusa ahubwo ngo n’abaturage bareberera bazabihomberamo.

Kuri ubu akarere ka Muhanga kashyizeho gahunda yagenewe kwishyuza abambuye amabanki n’ibigo by’imari biciriritse buri cyumweru cya nyuma cy’igihembwe.

Ubuyobozi bw’akarere bunasaba ibi bigo ko byabafasha mu gushishikariza abaturage kuyoboka amabanki n’ibigo by’imari biciriritse kuko 36% bataragana ibi bigo muri aka karere.

Share Button
Leave A Comment