Muhanga: nta murenge sacco uzongera kurindwa n’abatari muri koperative y’inkeragutabara

nta murenge sacco uzongera kurindwa n’abatari muri koperative y’inkeragutabara

Mu gihe ahantu hatandukanye hakomeje kugaragara ubujura bwa hato na hato bwibasira ibigo by’imari biciriritse bizwi nk’imirenge sacco ndetse n’andi mabanki atandukanye, mu karere ka Muhanga ho bafashe icyemezo cy’uko izi sacco zizajya zirindwa na koperative igizwe ahanini n’inkeragurabara ishinzwe gucunga umutekano KOPEVEMU.

Iki cyemezo cyafashwe, cyashyizwe ku mugaragaro ku ya 29/10/2013, maze abagize iyi koperative banahabwa amabwiriza bakwiye kugenderaho.

Sacco zo mu mirenge yose y’akarere ka Muhanga zose zirebwa n’iki cyemezo. Umuyobozi w’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge yo muri aka karere akaba ari nawe uyoboye umurenge wa Nyamabuye, Jean Baptiste Mugunga avuga ko ikibazo cyakundaga kugaragara cyabaga gishingiye ku baturage ubwabo cyane ko n’izi sacco zari mu maboko yabo.

Mugunga ati: “hari aho usanga umuturage agira ishyari ry’amafaranga y’abandi agafata icyemezo cyo kuyiba”.

Nyamara iyi siyo mpamvu gusa kuko n’imicungire mibi nayo ari ikibazo ndetse n’abakozi ubwabo bakaba bakwibisha aya mafaranga cyane ko ngo baba bazi neza uko muri ibi bigo bihagaze.

Ati: “hari ubwo amafaranga baba bayajyanye ku mamoto, uwayajyanye yavuganye n’abantu baza kuyibisha ariko twizera ko ibi bigiye gusobanuka”.

Mu gukemura iki kibazo cyari kimaze kuba ingutu hensi, ubuyobozi bwagiranye amasezerano na za banki kugirango abe ariyo ajya aza gutwaba amafaranga kuri za sacco, aho kugirango bajye bayatwara mu buryo budafite umutekano.

Ahanini ikibazo cyateraga ibi bibazo by’umutekano mucye, wasangaga henshi ngo biterwa n’uko izi sacco zirindwa n’abantu babonetse bose barimo n’abarokodifesi. Kuba zizarindwa n’abagize koperative y’inkeragutabara ngo bishobora kuzaba igisubizo.

Mugunga avuga ko kugirango umutekano uboneke ku buryo budasubirwaho ngo basabye ko mu bazarinda izi sacco hajya haboneka imyitwarire myiza mu bazaba bashinzwe kuzirinda ndetse banabasaba kubaha abanyamuryango.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko mu gihe aba bakozi baba batezutse ku nshingano bahawe, bizajya bigezwa ku buyobozi bwa koperative byaba ngombwa bagasesa amasezerano.

Nubwo izi nkeragutabara zeguriwe umutekano wa za sacco mu karere kose, nta kidasanzwe zizanye mu kazi kari gasanzwe kuko nta ntwaro za gisirikare nk’imbunda bazaba bafite kugirango babe bazitabaza mu gihe batewe n’abavura bakomeye by’umwihariko abashobora kuza bitwaje intwaro.

Kimwe mu byo bazanye ni agakoresho gakunze gukoreshwa mu gusaka abantu binjira mu nyubako zinyuranye kugirango barebe ko nta ntwaro baba bitwaje.

Share Button
Leave A Comment