Ngororero: Mu cyaro bamaze gutera intambwe ishimishije mu kugana ibigo by’imari

Mu birori  byo gusoza icyumweru cyahariwe gukangurira abaturage gukorana n’ibigo by’imari bazigama baka n’inguzanyo kunsanganyamatsiko igira iti “Tuzigame duharanira kwigira”. Ku rwego wr’igihugu ibirori byabereye mu murenge wa Matyazo mu karere ka Ngororero.

Untitled1

Untitled2

Iyo witegereje usanga abenshi mubaturage bitwaga ko bakennye bamaze gutera intambwe bivana muri ubwo bukene ndetse bamwe bamenye  gukoresha amafaranga make bagereranije nayo binjije, bamenye kuzigama buri munsi igihe cyose binjije amafaranga, banamenye gukoresha ibihe byiza bazigamira ajo hazaza, ndetse bakaba batanze ubuhamya kuri uyu munsi.

Ayinkamiye Ephigenie wo mu kagari ka Gatare umurenge wa Hindiro yabonye ko kugirango atere imbere agomba kwisunga ibigo by’imari. Ni umunyamuryango w’umurenge Sacco Hindiro n’ikigo cy’imari URWEGO. Yareze imfubyi 3 ashobora kuzirihira amashuri yisumbuye. Avuga ko yatangiye acuruza ibitoki ahereye ku 5000 bukeye agera ku10,000frw nyuma agera kuri 20.000frw. Yaje kugura ingurube y’ibihumbi 10 iza kubyara 7. Ibyana arabigurisha uko ari 7 bamuha ibihumbi 70.000 maze agura inka.

Nibwo yaje kuyoboka ikigo cy’imari yaka inguzanyo  y’ibihumbi 100.  Yayishyuye mu mezi 4. Kubera ko yari yaragiye azigama yaje guhabwa ubwizigame bwa 35.000frw. Ubu yatse inguzanyo ya 500.000frw.

Mugenzi we Nyirasafari Glorieuse atuye mu murenge wa Matyazo afite abana 8. Yatangiriye ku karima k’imboga arazicuruza kugeza ubwo ageze kunka. Aba n’abandi benshi baremeza ko bashoboye kugira impinduka nziza mu  mibereho yabo;  kwiyishyurira ubwisungane mu kwivuza nti bikiri ikibazo.

Bwana Mazimpaka Emmanuel umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu yasabye abaturage bataragana ibigo by’imari kwihutira gukorana nabyo ejo batazasanga amajyambere yarabasize.

Anahimira abafatanyabikorwa batumye icyumweru gitegurwa neza kandi kigasorezwa mu Karere ka Ngororero ku rwego rw’igihugu ku bufatanye bwa MINECOFIN, Global communities, USAID, Feed the Future, n’abandi.

Umunsi mpuzamahanga wo kwizigamira uje mugihe mu Rwanda abaturage bagera kuri 40% bayobotse amabanki, 32% bakaba bizigamira mubimina amashyirahamwe n’amakoperative naho 28% bakaba ntaho bagaragara muri iyo gahunda.

 

 

 

Share Button
Leave A Comment