Nyamagabe: Abitabira Hanga umurimo barasabwa gusaba inguzanyo ihwanye n’ubushobozi bwabo

Nyamagabe

Kuwa gatandatu tariki ya 16/11/2013, abantu 50 b’i Nyamagabe basoje amahugurwa y’iminsi itanu kuri gahunda ya Hanga umurimo, aho bigishwaga gutegura imishinga bagamije kwihangira imirimo.

Mu gihe mu byiciro byabanje hagaragaye abakoze imishinga ihanitse ikeneye amafaranga menshi bigatuma hari idahabwa inguzanyo,aba bahugurwaga ngo bagiriwe inama yo gukora imishinga iciriritse bagasaba inguzanyo ijyanye n’ubushobozi bwabo kandi bashobora kubona byihuse, bityo ubwo bazaba bamaze kuyishyura bagasaba indi yisumbuyeho, nk’uko Munyandamutsa John, umujyanama mu bucuruzi wo mu murenge wa Gasaka, umwe mu batanze amahugurwa yabivuze.

Ati “Muri Hanga umurimo ya kabiri ishize wasangaga abantu benshi bashaka amafaranga menshi. Ariko aba bantu tumaze guhugura twabasabye gusaba amafaranga makeya ashoboka, bashobora gukoresha kandi bakazayabona vuba byihuse.”

Aba bantu bakomoka mu mirenge ya Gasaka, Cyanika, Tare, Kibilizi na Kamegeri barimo Habimana Nshuti Jean Baptiste wavuze ko aya mahugurwa avuga ko yayungukiyemo byinshi birimo uko umuntu ategura umushinga n’uko yitwara mu gihe awushyira mu bikorwa kugira ngo ubashe gutanga umusaruro.

Habimana uvuga ko yateguye umushinga wo korora inkoko, akaba agiye kuwunoza nyuma y’aya mahugurwa, ngo naramuka agize amahirwe umushinga we ukabona inguzanyo akazabasha kwiteza imbere ndetse akanateza imbere agace atuyemo.

Agira ati “Umushinga wanjye nabonye ubumenyi bwo kuwunoza neza no kuzawucunga ku buryo bwunguka. Nizeye ko inyungu n’umusaruro nzawukuramo bizamfasha gutera imbere no kwagura ibikorwa, ndetse nkaba nzabasha no kurihiraumwana wanjye amashuri, nkubaka inzu cyangwa se nteze imbere aho ndi. Urumva niba ari umushinga wo korora inkoko nzatanga akazi, abakozi nzaba nahaye akazi bazatera imbere nange ntere imbere muri rusange.”

Ku munsi wanyuma w’amahugurwa, abayitabiriye basabwe kuzinjira mu bucuruzi baziko mu yo bazakorera bagomba kubara n’imisoro bazasabwa gutanga, banakangurirwa gukorana neza n’ibigo by’imari kuko aribyo bizatanga inguzanyo ku mishinga yabo kandi abakoranye neza nabyo bikaba byongera kubaguriza bakazakomeza gutera imbere.

Umuntu uhawe inguzanyo muri gahunda ya Hanga umurimo yitangira ingwate ingana na 25% maze ikigega cy’ingwate BDF, Business Development Fund kikamwishingira indi ingana na 75%.

 

Share Button
Leave A Comment