Ruhango: Mu mwaka wa 2014 Sacco Ingenzi Byimana izava ku nyungu ya miliyoni 15 igere kuri 55

Sacco Ingenzi Byimana irizeza abanyamuryango bayo ko mu mwaka wa 2014 hazakoreshwa imbaraga nyinshi kuburyo inguzanyo binjije muri 2013 zizikuba inshuro eshatu.

Ubuyobozi bw’iyi Sacco, buvuga ko mu mwaka wa 2013 bwinjije inyungu ya miliyoni 15, ariko umwaka utaha wa 2014 bakaba bateganya kugera kuri miliyoni 55 z’amafaranga y’u Rwanda

Inama y’ Ubutegetsi ya Sacco ingenzi Byimana ihamya ko umwaka wa 2014 bazinjiza inyungu ya miliyoni 55

Inama y’ Ubutegetsi ya Sacco ingenzi Byimana ihamya ko umwaka wa 2014 bazinjiza inyungu ya miliyoni 55

Ibi bikaba byarashimangiriwe mu nteko rusange y’abanyamuryango bagize Sacco ingenzi Byimana yo mu karere ka Ruhango yateranye tariki ya 17/11/2013.

Abanyamuryango b’iyi sacco, bishimira uburyo sacco ibagarariza umutungo wabo, bagahamya ko nabo biteguye kuzashyiraho akabo cyane cyane mu kwishyuza amafaranga yabo aba yaragurijwe abandi banyamuryango.

Amwe mu mafaranga bazibandaho mu kwishyuza kugirango Sacco yabo itazagwa mu gihombo, ni amafaranga yagurijwe abaturage bagombaga kwishyura ubwisungane mu kwivuza.

Umuyobozi w’inama y’ubutegitsi ya Sacco Ingenzi Byimana Nemeye Bonaventure, avuga ibikorwa Sacco yabo imaze kugeraho, ibikesha inkunga z’inzego zitandukanye cyane cyane izituruka muri Leta, yashimiye cyane Nyakubahwa perezida wa Repubulika Paul Kagame udahwema gushaka uburyo buri munyarwanda yakwiteza imbere.

yanongeye gushishikariza abanyamuryango b’iyi sacco, gutinyuka kwiga imishinga myiza ibyara inyungu, bityo bakarushaho gukoresha amafaranga yabo neza.

Abanyamuryango b’iyi Sacco bishimira ko bamaze kwiyuzuriza inyubako igezweho

Abanyamuryango b’iyi Sacco bishimira ko bamaze kwiyuzuriza inyubako igezweho

Sacco Ingenzi Byimana yatangiye imirimo yayo tariki ya 30/07/2009; ibona ubuzimagatozi butangwa na RCA tariki ya  01/08/2010, icyemezo cya burundu gitangwana BNR kiyemerera gukora nk’ikigo cy’imari ikibona tariki ya 03/06/2013.

Mu nteko rusange yayo abanyamuryango bamurikiwe ingengo y’imari y’umwaka wa 2014 ingana na miliyoni  380 ibihumbi 326 na 143.

Kuva iyi  Sacco yatangira imirimo yayo, ifite abanyamuryango bangana n’ibihumbi 5 ikaba kandi ifite inguzanyo zisaga miliyoni 125 zifitwe n’abanyamuryango 229.

 

Share Button
Leave A Comment