Rulindo: umutekano w’amafranga y’abaturage muri za SACCO ugiye kurushaho kubungabungwa

umutekano w’amafranga y’abaturage muri za SACCO ugiye kurushaho kubungabungwa

Mu rwego rwo gukomeza kurushaho gucunga umutekano w’amafaranga abikwa mu bigo by’imari by’imirenge (imirenge SACCO), mu karere ka Rulindo, kuri ubu haba hagiye  gutangizwa uburyo bushya bwo kurindira ibi bigo umutekano.

Uyu mutekano w’umutungo w’abaturage ukaba ugiye gutangira gucungwa n’ikigo HIGHSEC (HIGH SECURITY COMPANY), akaba ari ikigo gishinzwe gucunga umutekano , gikorera muri aka karere.

Ubuyobozi bw’iki kigo cya HIGHSEC bwemeza ko ikibazo cy’impungenge k’ubujura bw’amafaranga abitse muri ibi bigo by’imari iciriritse kigiye gukemuka ,ngo kuko gifite abakozi bafite ubushobozi buhagije.

Sinzinkayo Eugene, umuyobozi wa HIGHSEC igiye gucunga umutekano w’ibigo by’imari mu karere ka Rulindo. Avuga ko ikigo ayoboye gifite ubushobozi buhagije bwo gucunga umutekano ku buryo nta muturage ugomba kugira impungenge z’umutekano w’amafaranga ye  abitse muri SACCO.

Aragira ati”Dufite abakozi b’inzobere mu gucunga umutekano w’umutungo w’abaturage niyompanvu nta muturage wakagombye kugira impungenge z’uko yakwibwa.”
Gusazimwe mu mpungenge abaturage bafitiye iyi kampani ni uko nta mbunda bafite kandi abaturage bakaba bavuga ko umutekano w’amafranga urushaho kuba mwiza ari uko uwushinzwe aba afite imbunda.

Uyu muyobozi wa HIGH SEC akaba yemeza ko n’ubwo nta mbunda abarinzi babo baba bafite mu kazi, hariho ubundi bumenyi bwinshi bigishijwe ,bashobora kwifashisha mu gucunga umutekano w’izi za sacco.

Iki kigo kandi ngo kinafite uburyo bukoreshwa mu gutabaza (alarm) igihe habonetse ibimenyetso bigaragaraza ko gitewe.

Ibi bikaba bituma babasha gukorana n’izindi nzego z’umutekano zishobora kubunganira mu gihe batewe cyangwa bakeneye ubwunganizi mu kibazo bagize.

Ndagijimana Jean Marie Vianney,  umuyobozi wa SACCO y’umurenge wa Tumba. Yemeza ko gukorana na HIGHSEC bizarushaho kubafasha kuko ifite ubushobozi bwo kurinda umutekano, kurusha inkeragutabara bari basanzwe bakorana.

HIGHSEC ni ikigo gicunga umutekano cyatangijwe n’Abanyarwanda. cyatangiye gukora ibikorwa byo gucunga umutekano kuva mu mwaka wa 2009.

Mu karere ka Rulindo, iki kigo kikazakorana n’imirenge SACCO 17 ,ikorerera mu mirenge igize aka karere.

Share Button
Leave A Comment