RUSIZI: Abahabwa inguzanyo z’amabanki basigaye bazifata nk’inkunga ntibubahirize amasezerano

Abahabwa inguzanyo z’amabanki basigaye bazifata nk’inkunga ntibubahirize amasezerano

Kuba hari abahabwa inguzanyo ntibubabahirize amasezerano bagiranye n’amabanki ni ibyatangajwe na bamwe mubashinzwe inguzanyo mubigo by’amabanki bitandukanye byo mu karere ka Rusizi, aho basabaga abifuza inguzanyo kujya bubahiriza amasezerano bagiranye n’amabanki , ibi ni bimwe mubyatangarijwe abifuza kwiteza imbere muri gahunda ya hanga umurimo hakoreshejwe inguzanyo.

Abasore biganjemo urubyiruko bafite imishinga itandukanye batangaza ko bahura nimbogamizi zo kudahabwa inguzanyo muburyo bwihuse kugirango batangire kwiteza imbere , ni muri urwo rwego ushinzwe gahunda ya hanga umurimo mu karere ka Rusizi Gilbert yijeje uru rubyiruko ko bazakorerwa ubuvugizi kugirango babone aho bahera biteza imbere.

Nubwo bimeze bityo ariko abashinzwe ibigo by’imari bitandukanye basobanuriye abifuza inguzanyo ko batangiye kugira impungenge z’uko abantu benshi bari kugenda babambura aho usanga umuntu ahabwa inguzanyo ya miliyoni 10 ariko ntagire ubushake bwo kwishyura nibura nishuro 1, aha ngo bakibaza umuntu uzishyura ayo mafaranga bikabayobera , bakomeza kuvuga ko hari nabandi bamara kuyabona bagacika, ibyo byose ngo ni imbogamizi mu kubona inguzanyo muburyo bwihuse.

Ikiva muri ibi ngo ni uko amabanki agera aho agatinya kujya atanga inguzanyo z’amafaranga menshi kumishinga imwe nimwe kuko ngo baba babona ko bakomeza guhomba, gusa ariko nubwo abambura ibi bigo baba bibwira ko birangiye ngo abifuza inguzanyo basobanuriwe ko bitarangirira aho kuko ngo amafaranga nkayo yishyurwa uko byagenda kose

Ikindi abahabwa inguzanyo ngo batakwiyibagiza ni uko ngo muri iki gihe ntawe ushobora kwiteza imbere adafite inguzanyo akaba ari muri urwo rwego abafata inguzanyo baba bakwiye kujya bubahiriza amasezerano bagiranye n’amabanki kugirango babashe kwiteza imbere.

Abamaze gukora imishinga yabo muri iyi gahunda ya hanga umurimo bo baratangaza ko nibamara kubona inguzanyo ngo bazubahiriza gahunda yo kwishyura inguzanyo zabo kuko ngo babihuguriwe kuburyo buhagije aho bavuga ko bazakoresha ubumenyi bungukiye mu mahugurwa ya hanga umurimo.

Share Button
Leave A Comment