Rusizi: Barasabwa gufunguza konti zo kwizigamira

m_Barasabwa gufunguza konti zo kwizigamira

Banki y’ubucuruzi mu Rwanda yahoze izwi ku izina rya BCR, yahinduye izina yitwa I&M bank Rwanda Ltd, nkuko basanzwe bahura n’abakiliya babo muri gahunda yo kubereka servisi babagezaho, ishami ry’iyi banki i Rusizi ryahuye n’abakiliya babo bafite konti zo kwizigamira, mu rwego rwo gukomeza icyo gikorwa cyiza batangiye, cyane ko Leta y’u Rwanda ishishikariza abanyarwanda kugira umuco mwiza wo kwizigamira.

Ababitsa muri I&M Bank Rwanda Ltd ishami rya Rusizi barakangurirwa gufunguza konti zo kwizigamira kuko bifasha mu gukora imishinga  itandukanye yo kwiteza imbere , iy’ubwubatsi, kurihira abana amashuri ndetse n’indi. , ubuyobozi bw’iyi banki bwakoze ubusabane n’abatangiye kwizigamira.

Mbyayingabo Theobald wo mu murenge wa Gihundwe umaze igihe muri iyi banki, kuko we yatangiye gukorana nayo mu 1969, nawe yari muri ubu busabane, yatangaje ko konti yo kuzigama ifite inyungu nyinshi k’uwayifunguye, kdi ngo igikorwa nk’iki cyo gusabana hagati y’abakiliya na banki bituma habaho gutinyukana.

Akamaro ko kugira konti zo kwizigamira ni kenshi , cyakora bisaba ko umuntu agenda yongera amafaranga buhoro buhoro kuri iyo konti , maze nyuma yaho akazagwira kdi akamugirira akamaro nk’uko byagarutsweho na  Munyeshuri Jean Claude umuyobozi wa I&M bank Rwanda Ltd ishami rya Rusizi.

I I&M bank Rwanda Ltd  bivuga mu magambo arambuye y’icyongereza  (Investiment and Mogage Bank Rwanda Limited), ngo vuba aha ibirango byose bigiye guhinduka hajyeho ibijyanye n’izina rishya rya banki.

Share Button
Leave A Comment