Sacco Izuba Base Barategura agashya mu gukorana n’izindi sacco.

Sacco Izuba Base Barategura agashya  mu gukorana n’izindi  sacco

Nyuma yo kumenya ibyiza byo gukorana na Koperative umurenge sacco wabo,abaturage bo mu murenge wa Base ho mu karere ka Rulindo baratangaza ko batakibika amafranga yabo mu ihembe cyangwa mu dushashi .

Bamwe muri abo  baturage batuye uyu murenge cyane cyane abasigajwinyuma n’amateka,dore ko hanatuye imiryango myinshi y’abashigajwinyuma n’amateka igera kuri 29, bavuga ko nabo iterambere ryabagezeho ubu bakaba basigaye babasha kubitsa, ndetse bakanaguza mu rwego rwo kwiteza imbere no kwizamura kimwe n’abandi banyarwanda bose muri rusange.

Butera Jean ni umwe mu basigajwinyuma n’amateka avuga ko ku bwe amaze kumenya akamaro ko kwizigamira,ngo kuko afatanije n’umuryango we bafashe gahunda yo gukorana n’umurenge sacco wa Base Izuba ,kandi bakaba banafite gahunda yo gukomeza kwiteza imbere muri duke bafite bagura amatungo magufi.

Yagize ati”njye na madamu wanjye tugenda dushyiramo bibiri.Ayo yajya  mafranga tuzayagura itungo rigufi rijye ritwunganira kugura imyenda y’abana n’ibindi   .Burya kandi ngo uwizigamiye aba ahishiwe.”

Kuba kandi banabitsa umutungo wabo muri Koperative umurenge sacco ,ngo basanga byarabagiriye akamaro gakomeye,kuko umutungo wabo warushijeho kwiyongera no kugira agaciro.Ikindi ngo ntibagipfa gusesagura umutungo wabo  nka mbere bataramenya kwizigamira.

Nkurunziza Louis ni umucungamutungo w’umurenge sacco wa Base Izuba, nawe avuga ko ugereranije no mu myaka ishize,ngo  abaturage bo muri uyu murenge barushijeho gutera imbere,ngo kuko ikibigaragaza ni uburyo umuba re  w’abaturage baka inguzanyo, ugenda wiyongera.

Uyu mucunga mutungo wa SACCO IZUBA BASE, anavuga ko hari agashya bateganya mu gutanga service nziza kandi inoze,aho bafatanije n’andi ma sacco ,bateganya gukorana ku buryo umuturage atajya agendana amafranga menshi,ahubwo yajya agenda aho ageze hose akaba yashobora guhabwa serivise akeneye  nk’uko yayihabwa muri sacco abitsamo nta kibazo.

Ibi ngo bikazafasha abaturage bo muri uyu murenge kutagendana amafranga menshi mu mufuka,bishobora no kubateza abajura.

Koperative Sacco Izuba Base yatangiye gukora mu mwaka w’2009,kuri ubu ikaba ifite abanyamuryango barenga ibihumbi bitatu.

Share Button
Leave A Comment