UMUCO BATOJWE WO KWIZIGAMIRA MURI SACCO WAHINDUYE IMIBEREHO Y’ABANYA MUSHELI

UMUCO BATOJWE WO KWIZIGAMIRA MURI SACCO WAHINDUYE IMIBEREHO Y’ABANYA MUSHELI

NYAGATARE- N’ubwo Sacco z’imirenge zatangiye abaturage batumva akamaro ko kwizigamira, abo mumurenge wa Musheli ho mukarere ka Nyagatare kuri ubu bamaze kuzigana bemeza ko byabagiriye akamaro kanini kuko zabafashije kwiteza imbere.

Umurenge Sacco Musheri, ni imwe mubigo by’imari iciriritse bimaze gutera intambwe ishimishije haba muguteza imbere abanyamuryango ndetse no kuzamura ubukungu mukarere muri rusange.

Kubera ko abanyamuyango biyongera uko bukeye n’uko bwije bitewe n’inyungu bakura muri ibi bigo by’imari iciriritse, Mugisha Nyangezi Epaphrodite, umucungamutungo wa sacco y’umurenge wa Musheli (MUSACCO), avuga ko bagiye kurushaho kunoza service batanga ariko bikajyana no kuzongera ahanini bibanda ku burezi, ku buhinzi n’ubwubatsi hagamijwe gutezimbere abanyamuryango.

Agira ati “Impamvu nyamukuru yatumye habaho ukwiyongera kw’abaturage batugana n’imishinga itandukanye tubateramo inkunga biteza imbere. Aha navuga nko kuba twarahaye amafaranga mugihe bari bugarijwe no kurwanya nyakatsi aho babashije kwigurira amabati bakubaka inzu zigezweho. Ikindi cy’akarusho nuko buri munyamuryango uguze ikibazo haba mubyago cyangwa mubyishimo atugana tukamugoboka.”

Uyu mucungamutungo wa MUSACCO kandi yongeraho ko bateganya no gukangurira abaturage benshi kubagana bakafasha mukwikemurira ibibazo bitandukanye.

“Ubu turateganya kujya dutanga inguzanyo mugihe cy’itangira ry’amashuri kugirango ababyeyi babone uko bohereza abana babo kumashuri kugihe. Iki n’igikorwa kizabafasha cyane. Nkatwe nka Sacco tuba tugamije gutanga servise zizamura abanyamuryango bacu.”

Kuva yatangira mumwak wa 2010, iyi Sacco imaze gutanga inguzanyo zisaga miliyoni Magana 378 mu myaka 3 gusa imaze ishinzwe, ahanini izi nguzanyo ikaba iziha amatsinda y’abahinzi, abatwara abantu n’ibintu kuri moto, no muba hinzi n’abworozi.

Kugeza ubu, uyu murenge Sacco wa Musheli (MUSACCO) ugeze ku banyamuryango basaga ibihumbi 3400, intego ngo ikaba ari uko buri muturage wa Musheli yaba afite konti muri iyi Sacco dore ko nta kindi kigo cy’imari kihegereye.

Abanyamuryango bavuga ko yahinduye imibereho yabo bitewe no kwizima

Ugeze kuri iyi nyubako Sacco y’umurenge wa Musheli ikoreramo, uhasanga abaturage benshi bateye umurongo bamwe babikuza, baka inguzanyo abandi babitsa.

Bamwe mubanyamuryango, Nikuze Zakariya na Munyaneza Servelian twabasanze kuri Sacco y’umurenge wa Musheli bamaze kubikuza amafaranga. Aba bombi bakorera mu gishanga cy’umugezi w’umuvumba gihingwamo umuceri. Badusobanuriye ko nubwo bahemberwa kure, ari byiza guhemberwa kuri Sacco aho kuba mu ntoki kuko bituma bizigamira.

“Twaje gukorera muri iki gishanga cy’umuvumba duturutse mumurenge wa Gatunda. Kuba duhemberwa hano muri Sacco ya Musheli, n’ingenzi kuko kuza ubu tumaze kujya twizigamira udufaranga kuburyo ari ejo cyangwa ejobundi azadufasha kwikemurira ibibazo bitandukanye.”

Ibyiza byo gukorana n’ibigo by’imari kandi bishimangirwa na Ntezimana Mathias wemeza ko Sacco yamufashije kwiyuzuriza inzu ye abamo nyuma yo kugurizwa amafaranga we n’itsinda bahuriyemo nyamara ngo mbere yari yarananiwe kuyuzuza.

Anongeraho kandi ko iyi Sacco yamufashije kwizera umutekano w’amafaranga ye, ngo kuko abajura bari baramurembeje.

“Ubu umuntu abona ni 1000 akaza akakibitsa hano yagikenera nimugoroba akaza akakibikuza. Ntamutekano n’ubwisanzure k’umutungo wanjye birenze ibyo.”

Share Button
Leave A Comment