Abatuye mu kagari ka Rwantonde barasaba kwegerezwa ibigo by’imari

Abatuye mu kagari ka Rwantonde barasaba kwegerezwa ibigo by’imari

Mu karere ka Kirehe abaturage  batuye kure y’ibigo by’imari barasaba ababishinzwe ko baborohereza bakabegereza amashami ya sacco hafi yabo kugirango nabo babe bashobora kwizigamira  batarinze gukora ingendo ndende  zibatwara amafaranga menshi.

Abafite icyo kibazo ni abatuye mu kagari ka Rwantonde ho mu murenge wa Gatore akagari gahana imbibi n’igihugu cya Tanzaniya hamwe n’igihugu cy’uburundi ibi bikaba aribyo bituma batabasha kubona hafi ibigo by’imari kuko baba ku mbibi.

Abenshi mu bo twagiranye ikiganiro bibumbiye muri koperative “Tinyukamutegarugori” ihinga inyanya ikaba inateganya gushyiraho uruganda ruzajya ruzikoramo Sauce tomate babifashijwemo n’umuryango FIOM RWANDA bavuga ko babonye ibigo by’imari hafi yabo byabafasha kwizigamira mu buryo bushimishije.

Uwimbabazi Apoline ni umuhuzabikorwa w’uyu muryango  avuga ko  mu byo bashishikariza abaturage cyane cyane harimo no gukorana n’ibigo by’imari ndetse na za banki, akaba abasaba kudacika intege zo kubitsa, ngo nibafatanya ibibazo byabo bizakemuka buhoro buhoro bakaba bizeye ko nabo ibigo by’imari bizabageraho.

Kugirango abaturage baho bamwe bagere ku murenge SACCO wa Gatore ngo bibatwara amafaranga y’urugendo ari hagati y’ibihumbi bine n’ibihumbi bitandatu, ibyo ngo bikabaca intege cyane cyane iyo bafite amafaranga macye bateganyaga kubitsa.

Aba baturage kubera ko bamaze kumenya ibyiza byo kwizigamira basaba ababishinzwe ko babafasha  bakabegereza  amashami y’ibigo by’imari hafi mu kagari kabo, kugirango amafaranga menshi  batakazaga mu ngendo nayo bajye bayazigama.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Murayire Protais  yijeje aba baturage bo mu kagari ka Rwantonde ko ikibazo cyabo bazagisuzuma babona hari abari kure cyane  ya za SACCO bakahashyira agashami ka SACCO ya Gatore, akaba anavuga ko ibi byanakozwe mu murenge wa Mpanga  aho bafunguye irindi  shami rya SACCO  ya Kabuye kugirango bafashe abaturage bakoraga ingendo ndende bajya ku murenge SACCO wa MPANGA.

Uyu muyobozi aragira inama abaturage  bo mu kagari ka Rwantonde ko abatuye ahegereye  SACCO ya Nganda mu murenge wa Musaza  kuko yubatse hafi y’akagari kabo kujya baba ariyo bagana kimwe n’abandi bose baba bafite iki kibazo bajya bagana imirenge SACCO ibegereye n’iyo yaba atari iyo mu mirenge yabo.

Share Button
Leave A Comment