Intara y’amajyepfo: Abana bahagarariye abandi biyemeje kuzajya bizigama no kubitoza abo bahagarariye

Abana bahagarariye abandi biyemeje kuzajya

Kudapfusha ubusa amafaranga bahabwa n’ababyeyi babo iyo bagiye ku ishuri ahubwo bakayizigama, bakazanabitoza abo bahagarariye, iyi ni imwe mu ntego abana bahagarariye abandi mu Ntara y‘amajyepfo batahanye nyuma y’inama bagiriye i Huye ku itariki ya 19/12/2013.

Bafata iki cyemezo, bafatiye urugero ku banyeshuri bagera ku gihumbi na magana atanu biga mu Rwunge rw’Amashuri Uwinkomo rw’i Tare ho mu Karere ka Nyamagabe bashishikarijwe kwizigama ubu bakaba bose hamwe bamaze kubitsa hafi miriyoni 20.

Ibi rero, aba bana ngo bazabigeraho bifashishije amafaranga bahabwa n’ababyeyi iyo bagiye ku ishuri aho kuyapfusha ubusa bagura ibyo barya bigahita bishira, korora amatungo aciriritse nk’inkoko n’inkwavu, kugira akarima gatoya k’imboga baryaho mu rugo izisagutse bakazigurisha, …

Na none, aba bana bafashe iki cyemezo nyuma yo kugirirwa ibiganiro bibereka ko kwigira ari ugushaka kugira icyawe cy’umwihariko ariko utanibagiwe gufatanya n’abandi, ndetse na nyuma yo gusobanurirwa imirimo abana bashobora gukora kimwe n’iyo bibujijwe kubakoresha. Iyi ibujijwe ahanini ni isaba imbaraga nyinshi ishobora kubangiriza ubuzima kuko baba batarakomera.

Anastase Murekezi, Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo wari witabiriye ibiganiro by’aba bana, mu mpanuro ze yagize ati “abana bataragira umuco wo gufatanya mu nzira yo kwigira, intego y’uyu mwaka izabamurikire.”

Yunzemo ati “Mu gihe biturutse mu mutima wanyu, mu bwenge bwanyu, mwigiremo umutima wo gukora uturimo duto, tutabavuna, ariko uko mugenda mukura mukagenda namwe muzamura urukiramende rw’imirimo mushobora gukora.”

Muri utwo turimo Minisitiri yababwiye harimo utujyanye n’isuku nko kwimesera imyenda, kwisasira uburiri, kuvoma amazi n’ibivomesho bashoboye, ari nako bumvira ababyeyi n’abarezi, ari nako birinda ubuzererezi n’ubwomanzi bivamo inda z’indaro zituma batabasha kwigira kuko baba babyaye mu buryo batateganyije bityo ntibabashe gukomeza ubuzima nk’uko babitekerezaga.

Abana bo mu Ntara y’amajyepfo bifuje kandi ko inyigisho yo kwigira yakwinjizwa mu mfashanyigisho, bifuza ko ab’abahungu bakwegerezwa serivisi zo kwisiramuza mu midugudu batuyemo, ku buntu, kandi ko abirukanira amafaranga ya prime abanyeshuri b’abakene biga muri 12ybe babihagarika…

Bitewe n’uko bamwe mu bayobozi bari muri iyi nama bagiye  bahakana amwe mu makosa akorerwa abana nko kwirukanirwa prime, ndetse n’abana bakagaragaza impungenge zo kugira inama bagenzi babo bigize inzererezi kubireka kuko hari igihe babagirira nabi, basabwe kuzajya batanga amakuru mu buyobozi bukuru ndetse no ku nzego za Polisi.

Alphonse Munyantwari, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo ati “muri abayobozi bahagarariy e bagenzi banyu. Mujye mubavuganira igihe mubonye barengana.”

Guverineri kandi yasabye ko inzego z’abana zitazajya zihura rimwe mu mwaka gusa, mu gihe cy’inama nkuru. Yagize ati “byaba mu gihembwe, byaba rimwe mu mezi atandatu, inzego z’abana zijye zigira igihe zihure, barebe aho imyanzuro bafashe igeze ishyirwa mu bikorwa.”

Inama nkuru y’abana yabaye ku itariki ya 19, yabereye mu Ntara zose n’umugi wa Kigali. Yari ibaye ku nshuro ya 9, ariko ni ubwa mbere yari ibereye mu Ntara, kuko ubundi abana bose bo mu gihugu bahuriraga hamwe.

Ibi byashimishije abana bo mu Ntara y’amajyepfo kuko ngo ari bwo babashije gutinyuka bagatanga ibitekerezo hakaba nta n’uwasinziriye nk’uko byajyaga biba iyo bayigiraga ku rwego rw’igihugu.

Biteganyijwe ariko ko inama nkuru y’abana y’umwaka utaha izabera n’ubundi ku rwego rw’igihugu, abana b’Abanyarwanda bakazaba bari kumwe n’abo muri EAC ndetse n’ababa hanze y’u Rwanda (diaspora).

Ngo bizaba ari mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 y’ukwibohora kw’Abanyarwanda, ndetse n’isabukuru y’imyaka 25 u Rwanda rusinye amasezerano mpuzamahanga yo kurengera uburenganzira bw’abana.

Leave A Comment