Karongi: Hatashwe inyubako y’Umurenge SACCO y’agaciro ka 39.000.000

Mu mpera z’icyumweru gishize, tariki 14/12/2013 mu murenge wa Rubengera, akarere ka Karongi hatashywe inyubako y’Umurenge SACCO ifite agaciro ka miliyoni 39 z’amafranga y’u Rwanda.

Inyubako y’Umurenge SACCO ya Rubengera ihagaze miliyoni 39 z’amafaranga y’u Rwanda, ni kimwe mu bikorwa by’imihigo y’akarere ka Karongi byagahesheje umwanya wa mbere mu mihigo ya 2012-2013.

Yatashywe ku mugaragaro n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere Hakizimana Sebastien, kuri uwo munsi bahise banakira umukiriya ukiri muto ucuruza ikarito, umusore witwa Twayigira Emmanuel, bamuha sheki ya 50.000 kugira ngo arusheho gutera imbere no gukomera kuri gahunda nziza yahisemo yo kwizigamira.

Hatashwe inyubako y’Umurenge SACCO y’agaciro ka 39

Umurenge SACCO ya Rubengera ihagaze miliyoni 39

Ubwo yamurikaga SACCO Rubengera ifite abakozi icyenda, uwahoze ari perezida w’inama y’ubutegetsi bwayo, Donata Dusingize, yavuze ko ifite abanyamuryango 7.059, bafite ubwizigame bungana na miliyoni zirenga 115. Dusingize yasimbuwe kuri uwo mwanya na Nyamurinda Protais binyuze mu matora,

Amafranga ari mu nguzanyo ni miliyoni zisaga 144, bungutse miliyoni indwi mu myaka itatu ishize, hiyongeraho n’iyo nyubako nshya yuzuye itwaye 39.000.000 z’amafranga y’u Rwanda. Cyakora, ngo haracyari n’inzitizi, zirimo kutishyurira igihe inguzanyo abantu baba barahawe,. Kugeza ubu agera ari mu bukererwe ni miliyoni 10.

Umunyamuryango w’Umurenge SACCO Rubengera Serugendo Zephilin, avuga ko yamufashije gutera imbere, abana be barigira ku mashanyarazi, amaze no kugura moto ebyiri zikora tagisi.

Umuyobozi w’akarere ka Karongi wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere Hakizimana Sebastien, yagaragaje ko gukorana na SACCO kandi neza, ari bimwe mu bifasha abanyarwanda gutera imbere byihuse.

Share Button
Leave A Comment