Muhanga: ibigo by’amashuri birasabwa kutarenza konti imwe mu mabanki

Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga bwasabye abayobozi b’ibigo by’amashuri yisumbuye ko byakwitwararika bikagira konti imwe gusa mu mabanki.

Ibi bikaba bigarutsweho nyuma y’aho muri aka karere hagaragaye bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri bafunguzaga amakonti y’ibigo bayoboye mu mazina yabo.

Aha hakaba havuzwe umwe mu bayobozi wari uw’ikigo cy’amashuri kiri ahitwa I Munyinya wafunguje konti mu mazina ye maze amafaranga akajya ayikoreshereza mu nyungu ze.

umugenzuzi wo hagati mu karere ka Muhanga Clovis Sematungo yasabye aba bayobozi kwirinda aya makosa yagaragaye mu bihe bishize ko yakongera kugaragara. Ni muri urwo rwego buri kigo cy’ishuri kiba gitegetswe kugira konti imwe gusa. Aha bamwe mu bayibozi bakaba bibaza aho izindi bari bafite bazazishyira ariko Sematungo we avuga ko izi konti bari bafite bakwiye guhagarikisha ibikorwa byakorerwagaho ariko bakirinda kuzifunga kuko hari bamwe baba bafite imigabane mu mabanki runaka.

Kuba bagomba guhagarikisha ibikorwa byakorerwaga ku makonti ngo ni ukugirango amafaranga bacibwaga buri kwezi batazongera kuyacibwa kandi konti batazikoresha.

Aha kandi aba bayobozi b’ibigo bakaba bibazaga ukuntu bazajya bakoresha konti imwe gusa kandi ahenshi bari mu bikorwa byo kubaka amashuri; ibi bikaba bisaba ko bagira konti yo gushyiraho amafaranga y’ubwubatsi.

Nyamara Sematungo yavuze ko umusanzu wo kubaka amashuri utangwa n’abaturage utareba ibigo by’amashuri, ahubwo ngo urareba gusa imirenge kuko ariyo iba ifite uburenganzira bwo gushishikariza no gusaba amafaranga abaturage uyu musanzu wo kubaka amashuri.

Ati: “ntabwo umudiregiteri w’ikigo azajya gusaba umusanzu abaturage kandi atariwe ubayobora!”

 

 

Leave A Comment