Ngoma: Abanyamuryango ba SACCO ya Kibungo barashima imikorere yayo

m_Abanyamuryango ba SACCO ya Kibungo barashima imikorere yayo

Abanyamuryango ba SACCO Kibungo bavuga ko bishimira uburyo SACCO yabo iri gutera imbere  ndetse nabo ikabafasha kwiteza imbere babona inguzanyo.

Mubanyamuryango Ibihumbi bine uyu murenge SACCO ufite  abagera kuri 345 nibo bamaze guhabwa inguzanyo kandi ngo abanyamuryango bafite ubushake bwinshi bwo kwaka inguzanyo.

Umucungamutungo w’ umurenge SACCO wa Kibungo atangaza ko bishimira imikoranire myiza bafitanye n’ubuyobozi bw’ibanze mugutuma  intego z’iyi SACCO zigenda zigerwaho.

Yagize ati ”Abaturage bacu baradufashije cyane kandi ibi byose tubikesha bo hamwe n’ubuyobozi bw’ibanze, nibo batuma tugeze kuri ibi byose.”

Bamwe muri aba banyamuryango bashima service bahabwa muri iki kigo cy’imari Umurenge SACCO Kibungo, bakavuga ko ibafasha muri byinshi, cyane cyane kwizigamira.

Umwe muri aba baturage abisobanura agira ati ”Ndishimira ko ubu amafaranga yacu afite umutekano kuko tuyashyira muri SACCO, bakayatubikira aho kuyagumisha mu ngo nta mutekano afite.  SACCO  zadufashije kubona inguzanyo bitagoranye nko muyandi mabanki.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kibungo, Mapendo Girbert yashimangiye ko umuntu wese washaka kwambura umurenge SACCO  bazamukurikirana kuko ari amafaranga y’abanyamuryango atari aya SACCO.

Mu karere ka Ngoma, imirenge SACCO yose yabashije kubona aho ikorera hayo kubufatanye n’abanyamuryango b’izi SACCO  bagiye batanga imisanzu yo kubaka inyubako zo kujya bakoreramo.

Leave A Comment