Ngoma: Inama y’igihugu y’abana yahize ko buri mwana yagira itungo mu rwego rwo kwigira

Ngoma

Mu nama abana basanzwe bagirana ku rwego rw’akarere n’ababahagarariye ndetse n’ubuyobozi bubafite mu nshingano, inama y’igihugu y’abana yafashe umwanzuro ko mu rwego rwo kwigira buri mwana agomba gutunga itungo rigufi maze  rikazamufasha.

Binyuze mu kuzigama amafaranga make bagenda babona bahawe n’ababyeyi babo igihe bagiye ku ishuri (argent de poche) cyangwa amafaranga bahabwa ngo bagure utuntu, ngo baba bazajya bayazigama kugeza igihe haviriyemo ayagura itungo rigufi.

Umwana uhagarariye abandi bana mu nama y’igihugu y’abana mu karere ka Ngoma,Ngarambe charmant, aganira n’itangazamakuru yavuze ko umuco wo kwigira ugomba kubaranga kuva bakiri bato maze bakawukurana nkuko perezida wa Repubulika abisaba.

Yagize ati ”Natwe abana ntabwo twasigara inyuma muri gahunda yo kwigira. Umwana ufite itungo iyo ribyaye bimufasha mu kubona utuntu tumwe na tumwe yaba imyambaro, amakaye, n’ibindi atarinze gusaba abayeyi.”

Uyu mwanzuro ngo ukaba ugomba kugerwaho muri uyu mwaka utangiye wa 2014 kuburyo buri mwana azaba afite itungo rigufi, yaba inkoko, dendo, ihene ,ingurube cyangwa irindi tungo bitewe nuko azajya abona ubushobozi.

Nkuko aba bana babyivugira bemeza ko imyanzuro yagiye ifatirwa mu nama z’abana yagiye igerwaho ku kigereranyo cya 80 % bityo ngo bizeye ko n’uyu mwaka izagerwaho.

Abana bari bitabiriye iyi nama nabo bavuze ko bashmishijwe n’uyu mwanzuro kandi bavuga ko bazabishobora kuko hari amafaranga bahabwaga n’ababyeyi bakayonona kandi bagombye kuyazigama akazabyara andi.

Iyi nama yanafatiwemo imyanzuro itandukanye  abana bazagenderaho muri uyu mwaka ikazahuzwa n’abandi bana bo mu tundi turere n’intara hagakurwamo iyo kurwego rw’igihugu.

Ibiganiro nk’ibi biba kandi umwanya wo guhabwa ibiganiro bitandukanye  birimo ibibashishikariza kumenya uburenganzira bwabo, ndetse n’ibiganiro kukwirinda ibiyobyabwenge bahabwa n’inzego zitandukanye zirimo iz’ubutabera n’iza police.

Share Button
Leave A Comment