Ngororero: Abaturage barasaba ko uburyo bwo kwaka inguzanyo bwakoroshywa

Bamwe mu bagana amabanki n’ibigo by’imari bikorera mu karere ka Ngororero baravuga ko kwaka inguzanyo bigoye kubera ingwate zakwa hamwe n’amafaranga bisaba, bakaba basaba ko ubuyobozi bubifitiye ubushobozi bwahindura ibisabwa mu kwaka inguzanyo bukoroshywa.

Uretse ingwate zisabwa n’amabanki abaturage benshi bavuga ko bemera akamaro kazo mu guha ayo mabanki icyizere cyo kutabura amafaranga ariko bakanavuga ko kuzibona bitoroshye, haranavugwa amafaranga asabwa k’umuntu waka inguzanyo, murugendo (Processus) rwo gusaba inguzanyo.

Urugero rutangwa ni nk’amafaranga yakwa iyo umuntu asabye inguzanyo bakamusaba kuzana icyemezo cy’umutungo mu kigo RDB (Rwanda Development Board), kigurwa amafaranga, kandi uwaka inguzanyo aba afite ibyangombwa bisanzwe by’umutungo we byemewe na noteri war eta.

Abaturage barasaba ko uburyo bwo kwaka inguzanyo bwakoroshywa

Bamwe mu baturage bavuga ko kugera ku nguzanyo bibahenda

Ikindi bavuga nkuko Hakizimana Antoine Umwe mubavuga ko babangamiwe n’amafaranga asabwa ngo bake inguzanyo ni amafaranga 20% y’ayo baguza amabanki akunda kubasaba kugira ngo babahe inguzanyo. Uyu mugabo avuga ko kubona amafaranga nk’ayo usanga bitwara imbaraga zari kuzifashishwa mugihe cyo kwishyura.

Nyirabagina Jeanne we asanga amafaranga bakwa iyo hakozwe isuzuma ngwate (guha agaciro ingwate) nayo ngo aba apfuye ubusa, akibaza niba banki zitashyiraho abakozi bazo babifitiye ubumenyi bazajya batanga iyo serivisi ku bakiriya cyane ko banki baba bakorera iba ifite inyungu ku nguzanyo zisabwa.

Muri rusange, abaturage twaganiriye bavuga ko nk’iyo yasabye inguzanyo ya miliyoni 1 ,5, ajya kuyishyikira amaze gutakaza amafaranga agera ku bihumbi 100, bakaba basanga ari igihombo kandi ayo mafaranga banki itayakura mu nyungu izahabwa n’umukiriya,akaba ariyo mpamvu basaba ko byahinduka.

Gusa, umuyobozi w’ishami ry’imwe mu mabanki akorera mu karere ka Ngororero utashatse ko amazina ye avugwa, avuga ko banki akorera hamwe n’izindi banki azi imikorere yazo zikora uko zishoboye ngo zorohereze abaturage, ariko zikaba zitarekura amafaranga adafitiwe ikizere cy’ubwishyu, izo nzira bica mo akaba arizo zivuna abakiririya. Gusa nawe sanga hari bimwe banki zikwiye gufasha mo abazigana nko kumenya agaciro k’ingwate umukiriya atishyujwe.

Share Button
Leave A Comment