Nyabihu: 2013 igiye gusiga imirenge uko ari 12 yiyubakiye inyubako SACCO zayo zikoreramo kandi ari nako SACCO zinafasha abaturage kugera ku iterambere

Ubukungu bw’igihugu cy’u Rwanda bwazamutseho 6, 6% nk’uko perezida wa Repubulika Paul Kagame yabivuze mu ijambo ngarukamwaka yagejeje ku Banyarwanda tariki 16 Ukuboza 2013, ryerekana uko u Rwanda ruhagaze muri iki gihe.

Uretse ubukerarugendo, ibikomoka ku buhinzi byoherezwa mu mahanga n’ibindi byagarutsweho mu byatumye ubukungu bw’u Rwanda buzamuka, n’ibigo by’imari ngo ni bimwe mu byateje imbere ubu bukungu.

Abaturage bo hirya no hino mu gihugu bitabiriye ahanini gukorana nabyo mu kwiteza imbere. Imirenge SACCO ni kimwe mu bigo by’imari biciriritse byashyiriweho abaturage ngo bazajye babasha kubitsa, babikuze, bafate inguzanyo ziciriritse zibafasha kwihangira imirimo binyuze muri SACCO zabegerejwe mu mirenge yabo.

Kuri ubu, SACCO ifite akamaro kanini mu kuzamura iterambere ry’abaturage cyane cyane abo mu byaro nk’uko bamwe mubo twaganiriye hatahwa imirenge SACCO imwe n’imwe mu karere ka Nyabihu babidutangarije.

 2013 igiye gusiga imirenge uko ari 12 yiyubakiye inyubako

Abo SACCO yateje imbere bayivuga imyato,uyu ni Barajiginywa Ladislas wo muri Rugera ahamiriza abandi ibyo yagezeho abikesha SACCO akaba yarabivuze hatahwa SACCO ya Rugera

Mu batangabuhamya b’akamaro ka SACCO harimo Barajiginywa Ladislas w’imyaka isaga 61 utuye mu murenge wa Rugera. Hatahwa ku mugaragaro inyubako y’umurenge SACCO wa Rugera yavuze ko gukorana na SACCO byatumye abasha kubona inguzanyo imuteza imbere aguramo inka ya kijyambere yo mu bwoko bwa Jersey yaje kubyara inyana, akagurisha amata akanayanywa kandi akaba yarabashije no kwishyura inguzanyo yose n’inyungu zayo.

Yongeraho ko yanahinze ibishyimbo binyuze mu nguzanyo kandi akabasha no gutera ubwatsi bw’inka ze. Ubuhamya ku gutezwa imbere na SACCO, abusangira na  Twagirumukiza Elie wo muri Mukamira wubatse inzu ya Miliyoni imwe n’igice abikesha gukorana na SACCO, akaba anakora ubucuruzi bwa Boutique.

Kimwe n’abatangabuhamya benshi bavuga ko gukorana na  SACCO byabateje imbere mu karere ka Nyabihu,Mukaminani Angela ushinzwe iterambere ry’Imari n’ubukungu muri aka karere,avuga ko SACCO zifatiye runini abaturage bako bakorana nazo.

Bikaba bigaragarira mu mishinga y’ubuhinzi n’ubworozi bakora,ishingiyeho ubukungu bw’aka karere,aho SACCO zigenda zibaguriza bakabasha kuyikora neza,bakiteza imbere kandi bakabasha kwishyura inguzanyo.

Ikindi kishimirwa cyane muri aka karere ni uko uyu mwaka, SACCO zitateje imbere abaturage gusa,ahubwo zanabafashije kwihesha agaciro,bakiyubakira inyubako nziza SACCO zabo z’imirenge zizajya zikoreramo mu mirenge yose igize aka karere. Iyi akaba nayo ari intambwe ishimishije yatewe mu bukungu muri uyu mwaka yagarutseho mu Karere ka Nyabihu.

Leave A Comment