Nyamagabe: Abahabwa inkunga y’ingoboka bamaze kugira umuco wo kwizigamira.

umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Byiringiro Emile

umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Byiringiro Emile

Abaturage bahabwa inkunga y’ingoboka bo mu karere ka Nyamagabe bamaze kugira umuco wo kuzigama hagamijwe gukora imishinga yabafasha gutera imbere, ikazanasigara ibafasha mu gihe iyo nkunga y’ingoboka bahabwaga izaba irangiye.

Kugeza ubu abagenerwabikorwa ba gahunda ya VUP bahabwa inkunga y’ingoboka bo mu karere kose bamaze kwizigamira amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni 80 bari gukoresha mu mishinga inyuranye, nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Byiringiro Emile.

Ati “Iyo urebye usanga bamaze kugira imyumvire yo kuzigama ku buryo iyo urebye raporo dufite hari miliyoni zirenga 80 abo bagenerwabikorwa bafite ariko bajyenda bashyira mu bikorwa bitandukanye”.

Mu mishinga inyuranye abagenerwabikorwa ba VUP bahabwa inkunga y’ingoboka bajyenda bashoramo ubwizigame bwabo harimo ubworozi bw’ingurube mu mirenge ya Kibumbwe, Musange na Cyanika, ubwubatsi n’ubucuruzi nko mu murenge wa Kaduha, Mugano na Kibilizi, uruganda ruciriritse rwongerera agaciro umusaruro w’ibigori rukoramo kawunga rugiye kubakwa mu murenge wa Mushubi n’iyindi.

Imishinga nk’iyi iri gukorwa mu mirenge icyenda imaze iminsi ikorerwamo iyi gahunda yo gutanga inkunga y’ingoboka, mu gihe hari indi ine iyi gahunda yatangiyemo muri uyu mwaka. Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, avuga ko iyi mishinga yose igamije kuvana abaturage munsi y’umurongo w’ubukene dore ko ari nayo ntego ya VUP.

Abahabwa inkunga y’ingoboka mu karere ka Nyamagabe ni 10.081 bibumbiye mu miryango igera ku 3500.

Leave A Comment