Rubavu: abakorana na Sacco batera imbere, abayitinya bagahora mu bukene

abakorana na Sacco batera imbere, abayitinya bagahora mu bukene

Rubavu bamwe bakorana na Sacco bagakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka kandi bikabaha inyungu

Abaturage bo mu karere ka Rubavu mu mirenge ya Nyamyumba bakorana na sacco bavuga ko hari intambwe bamaze gutera mu mibereho bashingiye ku nguzanyo bahabwa mu gihe abadakorana na Sacco bavuga ko Sacco ari iz’abakire.

Mu kiganiro twagiranye na bamwe mu baturage batuye mu murenge wa Nyamyumba bavuga ko imikoranire ya Sacco yabafashije kwiteza imbere kuko inguzanyo bahabwa ituma bashobora kugura imirima n’amatungo, abandi bagakora ubucuruzi bwunguka.

Nubwo hari abishimira imikorere ya Sacco, hari abataramenya akamaro kayo nkuko twabitangarijwe na bamwe mubaturage banze ko amazina yabo atangazwa bakora akazi ko guca inshuro bavuga ko Sacco zikorana n’abakire naho abakorera amafaranga 500 kumunsi ngp ntacyo babona bajyanamo.

Cyakora Nyirangizwenimana Brigitte umucungamutungo wa Sacco Umushyikirano Nyakiliba avuga ko hari amahirwe menshi kubakorana na Sacco kuko abadafite ubushobozi aribo zashyiriweho ngo zibafashe kuzamuka.

“amafaranga yose arakirwa kandi agafasha uyabitsa kwizigamira, abafite ubushobozi bucye nibo Sacco zashyiriweho ngo zibafashe kuzamuka kuko abari basanzwe bifite bakoranaga na banki, kandi ufite ubushobozi bucye iyo akoranye na Sacco neza imufasha kuzamuka akagera ku rwego rwiza abicyesheje kumufasha gutunganya umushinga.”

Brigitte umucungamutungo wa Sacco Umushyikirano avuga ko mu banyamuryango bakorana na Sacco ya Nyakiriba benshi bashoboye guhindura imyumvire bakagira intera bageraho itandukanye niyo bari bariho kuburyo n’abataritabira gukorana nayo bakwiye kwitabira gukorana nayo bagashobora kugira imishinga bakora igafashwa bagatera imbere.

Kuva 2009 sacco zatangira gukora mu karere ka Rubavu habarizwa Sacco 12 kandi zikora neza, zimwe muzamaze gutera imbere nka Sacco ya Bugeshi yo initabirwa n’abaturage bavuye muri congo mu gace ka Kibumba.

Share Button
Leave A Comment