Rubavu: banki ya Kigali yashyizeho uburyo bushya mu kugura ifumbire kuri telefoni

800px-RubavuDist

Ubuyobozi bwa Banki ya Kigali buri gukorana n’abahinzi bo mu karere ka Rubavu mu gukoresha ikoranabuhanga mu kugura ifumbire mu rwego rwo kwihutisha igihe no kugabanya umutungo usanzwe ugenda ku mpapuro bakoresha mu guhabwa ifumbire, naho akarere ka Rubavu ko ngo bizatuma magendu iboneka mu bucuruzi bw’ifumbire igabanuka.

Gahunda izwi ku izina rya MVISA imaze gukoreshwa mu turere twa Gakenke na Musanze mu mirenge imwe n’imwe, ariko aho yateye imbere ni aho abaturage bashoboye gusobanurirwa neza, kuko yoroshya igihe mu kubona ifumbire.

Icyo umuturage asabwa ni ukubitsa amafaranga kuri konti ye akoresheje telefoni agahita ahabwa ifumbire, ibi kandi bizoroshya gahunda ya Minisitere y’ubuhinzi yo kunganira abanhinzi aho umuturage atanga 50% leta ikamutangira 50% ngo ukoresheje MVISA byoroha kurusha ibisanzwe bakoresha impapuro kuko bitwara umwanya utari muto cyane kuko n’abatanga izo mpapuro ari bacye mu karere.

Nsengiyumva Ezechiel Buntu umuyobozi w’akarere ka Rubavu ushinzwe ubukungu n’iterambere mukiganiro twagiranye yagaragaje ko ubu buryo bwo gukoresha MVISA butaje gukuraho ubundi buryo busanzweho ariko ngo ubu bworoshya ibintu ndetse buzaca ubujura mubucuruzi bw’ifumbire.

Harelimana Blaise ushinzwe ubuhinzi mu karere ka Rubavu avuga ko iyi gahunda yitabiriwe n’abaturage yatuma abaturage badakererwa igihe cy’ihinga kizatangira taliki ya 15/1/2014 kuko umuturage azajya asanga umukozi wa banki (BK agent) akamushyirira amafaranga kuri telefoni nkuko uburyo bwa M2U bukora maze agahabwa ifumbire bidatwaye imirongo.

Kubadafite telefoni cyangwa ngo bamenye kuzikoresha, ngo bazakomeza gukoresha uburyo bw’impapuro busanzwe nubwo bugoye kuko urupapuro umuturage ahabwa rufite agaciro k’idolari rimwe kandi kubona uzitanga ngo bitwara igihe kuko abashinzwe kuzitanga ari bacye mu karere ariko abazajya bakoresha telefoni ni abikorera bazumvikana na banki ya Kigali.

Share Button
Leave A Comment