Rulindo: bamwe mu babyeyi batangiye kwigisha abana babo kugira umuco wo kuzigama babafunguriza amakonti

images

Bamwe mu babyeyi bo mu karere ka Rulindo baratangaza ko aho batangiriye gahunda yo kuzigamira abana babo babafunguriza amakonti basanga byaragize umumaro, kandi n’abana bikabashimisha.

Ababyeyi bo mu kagari ka Gasiza, umurenge wa Bushoki bavuga ko ubuyobozi bw’akagari  kabo ,bubahuza na  banki ,bityo bagafunguriza konti abana babo ,none ubu abana barenga 200 muri aka kagari bamaze kumenya kwizigamira.

Mukamana pascasie ku bwe ngo asanga iyi gahunda ari nziza,kuko inafasha umwana gukurana umuco wo kwizigamira.

Yagize ati”Gahunda yo kuzigamira umwana ituma adasesagura,kandi bituma n’umwana akurana umuco wo kuzigama.”

Uyu mubyeyi  kandi yemeza ko abana nabo ubu buryo bwo kubazigamira bubafasha mu gihe ababyeyi bashobora guhura n’ubukene,umwana akaba yakwirihira nk’ubwisungane mu kwivuza,akigurira umwenda n’ibindi.

Iyi gahunda ngo yatekerejweho nyuma yo kubona ko hari amafaranga make uhereye ku biceri abana bagenda babona ,ariko bakayapfusha ubusa,kandi ashobora gutinda akagwira akaba yagira ibyo akemura mu minsi mibi.

Mwunvinezayimana Fiacle umuyobozi w’akagari ka Gasiza Yagize ati” Ibyiza ni ukubatoza kubika mu mabanki,aho gupfusha ubusa barya ibiceri uko babonye,kandi  umwana ubimutangije kare abona ko ari responsabilites ze, bityo ntategereze ababyeyi mu gihe amaze gukura.”

Bamwe mu baturage  bo muri aka kagari ka Gasiza,bemeza ko kuri ubu  bamaze gutinyuka gukorana n’amabanki aho bakorana na sacco na banki y’abaturage ibegereye,bityo bakiteza imbere.

Bimwe mu byo izi banki zibafasha ngo ni nko kubaha inguzanyo bakayoboka ubucuruzi ,dore ko abenshi aba ari n’abacuruzi mu isoko rya Gasiza rizwi muri aka karere ka Rulindo

Ikindi ngo ni uko bibafasha kwikemurira ibibazo bimwe na bimwe mu buzima bwabo,birimo kwishyurira abana babo amashuri kwiyishyurira mituelle de sante n’ibindi.

Ababyeyi bo mu karere ka Rulindo,cyane cyane abo mu kagari ka gasiza , bakaba bagira abandi babyeyi inama zo gutoza abana babo kwizigamira bakiri bato,ngo kuko basanga ari umuco mwiza wafasha abana kugira umuco wo kwigira.

Share Button
Leave A Comment