Rutsiro : Abahagarariye urubyiruko n’ibigo by’imari baganiriye uburyo hanozwa imitangire y’inguzanyo

m_Abahagarariye urubyiruko n'ibigo by'imari baganiriye uburyo hanozwa imitangire y'inguzanyo

Urubyiruko ruganira n’ibigo by’imari ngo harebwe uburyo rwahabwa inguzanyo

Abahagarariye inama y’igihugu y’urubyiruko ku rwego rw’akarere n’imirenge igize akarere ka Rutsiro baganiriye n’abayobozi b’ibigo by’imari binyuranye bikorera mu karere ka Rutsiro, ndetse n’abakozi bashinzwe gufasha urubyiruko mu gutegura imishinga iciriritse no kwiteza imbere, mu rwego rwo kumenya uko imikoranire ihagaze hagati y’ibigo by’imari n’urubyiruko mu bijyanye no kwaka inguzanyo ndetse no kwitabira gukorana n’ibigo by’imari, nk’uko urubyiruko rubikangurirwa.

Abitabiriye ibyo biganiro byabaye tariki 02/12/2013 basanze hari imbogamizi zihari, hakaba hafashwe n’ingamba zo kuzikemura. Zimwe mu mbogamizi ngo ni uko usanga hari urubyiruko rumara gukora imishinga yarwo rukayijyana gusaba inguzanyo mu bigo by’imari rutanabamo. Kuri iki kibazo hafashwe ingamba ko abahagarariye urubyiruko bagomba kurukangurira urubyiruko kwitabira ibigo by’imari cyane, bakabasobanurira ko mbere yo kujya kwaka inguzanyo mu kigo cy’imari runaka, bagomba kubanza bakaba abanyamuryango bacyo.

Byagaragaye ko bamwe mu bakozi b’ibigo by’imari na bo badasobanukiwe ibikurikizwa kugira ngo umuntu yishingirwe cyangwa se ahabwe inkunga binyuze mu mikoranire n’ikigega BDF cyishingira urubyiruko kikarutangira ingwate ingana na 75%. Abo bakozi na bo basobanuriwe uko iyo gahunda iteye kugira ngo imikoranire ibashe kugenda neza.

Ikindi cyagaragaye cyaganiriweho ni uko bamwe mu rubyiruko bakunze kujya kwaka inguzanyo ntibayihabwe kubera impamvu zitandukanye. Ngo hari  abasaba inguzanyo irenze iyo ikigo cy’imari cyemera gutanga, nk’aho usanga mu mirenge SACCO batemera gutanga inguzanyo iri hejuru ya miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.  Ngo hari n’abaza bakoze imishinga yabo nabi, nk’abazana ku kigo cy’imari umushinga uzakenera amashanyarazi kandi aho bazawukorera nta mashanyarazi ahari.

Hari abandi bategura imishinga bakurikije uko babyumva ntibabanze kugisha inama abakozi ba babishinzwe bari mu mirenge kugira ngo babafashe gutegura iyo mishinga neza. Iyo nyiri umushinga awugejeje ku kigo cy’imari bakawanga, ntibanamusobanurire impamvu bawanze, nyirawo ahita acika intege.

Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’urubyiruko mu karere ka Rutsiro, Pascal Nzasabimana, asanga nyuma y’ibi biganiro byahuje urubyiruko n’abahagarariye ibigo by’imari, hari impinduka zigiye kubaho mu  bijyanye n’uburyo urubyiruko rwitabiraga ibyo bigo by’imari kugira ngo ruhabwe inguzanyo, rukore n’imishinga yo kwiteza imbere.

Ati “uyu munsi rero ingamba zafashwe ni uko hagiye kubaho imikoranire myiza hagati y’umukozi w’ikigo cy’imari runaka, akakira umukiriya waje gusaba inguzanyo neza kuko iyo ayihawe hari inyungu bigirira ikigo, akamugira inama y’inzira agomba kunyuramo, akamubwira ko hari n’abakozi bashobora kumufasha kugira ngo umushinga we unoge neza, hanyuma cya gitekerezo cyavutse cy’umushinga kigakura kugira ngo kibashe gutanga umusaruro.

Leave A Comment