UBURENGERAZUBA: Hari icyizere ko abahinzi n’aborozi bagiye gutinyuka kugana amabanki

m_Hari icyizere ko abahinzi n’aborozi bagiye gutinyuka kugana amabanki

Jabo Paul, S.E Intara y’Iburengerazuba we asanga abahinzi bishyize hamwe ari bwo barushaho kugira imbaraga

Abahinzi n’aborozi bo mu Ntara y’Iburengerazuba baravuga ko bagiye gutinyuka bagakorana n’amabanki baka inguzanyo, kugira ngo barusheho gukora ubuhinzi n’ubworozi biri mu rwego rw’umwuga. Ibi ariko ngo bizashoboka impande zombi ni zirushaho kugirana ubufatanye, dore ko kugeza ubu hakiri kwitana ba mwana hagati y’amabanki  cyangwa ibigo by’imari iciriritse, n’abaka inguzanyo kubera ibibazo by’imishinga iba itarizwe neza.

Kugira ngo abahinzi n’aborozi barusheho gutinyuka kwaka inguzanyo, urugaga rw’abikorere rwateguye umushinga wo kubahuza n’amabanki ndetse n’abafite ubuhinzi mu inshingano zabo, hagamijwe kunozwa imitangire y’inguzanyo zishingiye ku buhinzi.

Uwo mushinga w’urugaga rw’abikorera mu ishami ryarwo rikorana n’abahinzi borozi, wasobanuwe ku itariki 17-12-2013, mu nama yabereye mu karere ka Karongi, ihuza bamwe mu bahinzi borozi bo mu ntara y’Iburengerazuba n’abayobozi b’amabanki n’ibigo by’imari ndetse n’abafite ubuhinzi mu nshingano zabo mu turere tw’Intara y’Iburengerazuba.

Iyi gahunda yateguwe nyuma y’uko bigaragaye ko gutanga inguzanyo zishingiye ku buhinzi bikigoranye, aho amabanki yagaragazaga impungenge z’uko imishinga y’ubuhinzi itungukaga neza bitewe nuko iba yarakozwe nabi.

Perezida w’urugaga rw’abikorera ishami ry’ubuhinzi n’ubworozi Munyemana Jean, avuga ko bahuza amabanki n’abahinzi kugira ngo babereke ko hari amahirwe yo kubona inguzanyo igihe batanze imishinga ikoze neza kuko icyo gihe haboneka n’ibigo byemera kubishingira kuko haba hari icyizere ko imishinga ikoze neza.

Abanyamabanki bari batumiwe mu nama, nabo baravuga ko biteguye korohereza abahinzi kuko n’ubundi ngo bari basanzwe babikora igihe imishinga yabaga ikoze neza nk’uko byasobanuwe n’abahagarariye Fina Bank, BRD, I&M Bank (BCR ya kera), ndetse n’Umurenge SACCO Rubengera.

Gusa ngo abahinzi nabo bari bakwiye kwikuramo ikintu cyo kumva ko banki zikorana n’abakire gusa nk’uko Gategahundo Alain uhagarariye I&M Bank muri Karongi yabisabye.

Gategahundo yanavuze ko banki ahagarariye ifite gahunda yo gufasha abahinzi borozi guhura n’isoko, ibyo bise postharvest sector, cyangwa se ibihe bya nyuma y’umusaruro. Banki ikaba ngo yiteguye kuzaborohereza ingendo ni biba ngombwa.

Abahinzi n’aborozi muri rusange bashimye gahunda y’urugaga rw’abikorera, bavuga ko ibatinyuye kujya gukora imishinga yize neza bityo bazabashe kugana amabanki nabo bifitiye icyizere. Nemera Appolinarie, we ati twe twatinyaga kwegera amabanki kuko ntitwaritunazi inzira binyuramo ariko ubu tumaze kubimenya.

Atangiza imirimo y’inama ku mugaragaro, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba Jabo Paul, we yagiriye inama abahinzi n’aborozi yo gutekereza uko bakwibumbira hamwe bakaba bakora umushinga w’uruganda rwabateza imbere.

Iyi gahunda yo guhuza abahinzi n’amabanki iri gukorerwa mu gihugu hose guhera ku rwego rw’uturere kugera ku ntara.

Leave A Comment