Gatsibo: Abakiri bato barakangurirwa umuco wo kuzigama

Untitled6

Urubyiruko n’abakiri bato bo mu karere ka Gatsibo barasabwa kwitabira umuco wo kwizigamira bakiri bato kuko bizabafasha kwiteza imbere ejo hazaza ubwo bazaba bamaze gukura.

Ibi aba bana babisabwe kuri uyu wa 28 Mutarama,2014 mu kigo cyagenewe amahugurwa cya VTC kiramuruzi, ubwo hatangizwaga ku mugaragaro gahunda yo gutoza abana kwizigamira bakiri bato.

Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere Habarurema Isaie, atangiza iki gikorwa yavuze ko kiri muri gahunda yaguye ya Leta yo gushishikariza abaturage kwizigamira ariko noneho abana nk’igihugu cy’ejo hazaza ngo bigomba kuba akarusho.

Habarurema ahamya ko abana babona amafaranga ku buryo butandukanye nk’ayo bahabwa n’ababyeyi babo yo kugura imitobe, biscuits cyangwa amandazi. Ngo aya mafaranga rero ababyeyi bagomba kwigisha abana kujya bamenya no kuyazigama kuko aba azabagoboka mu gihe bazaba bayabuze, kuko ngo atinda akagwira.

Bamwe mu bana baganiriye na Kigali today bavuga ko bamaze gufunguza konti zabo dore ko ari ubuntu kuzifungura, bagahamya ko bagenda bumva neza akamaro ko kwizigamira nubwo bwose bakiri bato ngo bizeye neza ko aya mafaranga azabagoboka mu gihe bazaba bamaze gukura.

Kuva iki gikorwa cyatangirana n’uyu mwaka wa 2014 muri aka karere ka Gatsibo, abana basaga 65 ngo bamaze kwizigamira amafaranga agera ku bihumbi 140 kandi iki gikorwa kikaba kigikomeje.

Share Button
Leave A Comment