Kabari: kuzigama igice cya 50 byabahesheje ibihumbi birenga 400

kuzigama igice cya 50 byabahesheje ibihumbi birenga 400

Ababyeyi bo mu mudugudu wa Kabari mu murenge wa Kanzenze akarere ka Rubavu bavuga ko nta faranga ritagira akamaro iyo rikoreshejwe neza, banenga abasesagura ibiceri babigaya ubucye.

Ababyeyi bo mu mudugudu wa Kabari bavuga ko bihaye inshingano yo gufashanya gucyemura amakimbirane, kurwanya isuku nke no guteza imbere uburere binyuze mu kagoroba k’ababyeyi, ariko basanga bakwiye no kugira icyo bakora kibahuza kitari ibiganiro maze bashyiraho kuzajya batanga igiceri cya 50 uko bahuriye mu kagoroba k’ababyeyi.

Nkuko bitangazwa na bamwe mu bagize aka kagoroba ngo igiceri cyarakusanyijwe ariko ntibayicarana ahubwo bahitamo kuyaha bamwe muribo bakora akazi k’ubucuruzi kugira ngo ababere nk’igishoro ariko bakishyura hiyongereyeho inyungu ya 5%.

Nyuma y’umwaka atanga igiceri ngo amafaranga batanze basanze yarabaye ibihugu birenga 489900, amafaranga yakoreshejwe mu kugura ibikoresho byo mu rugo n’ibikoresho by’ishuri ababyeyi basanga ari uburyo bwo gufashanya kandi bitagoye.

Murenzi Augustin umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kanzenze avuga ko gahunda za leta iyo zishyizwe mu bikorwa neza ziteza imbere abaturage. “ kuba umudugudu warashoboye gukusanya ibihumbi birenga 400 bahereye ku giceri cya 50 nibintu byiza byo kwishimira kandi abaturage nabo babona ko gahunda leta ibagezaho zibafitiye akamaro, uretse igiceri akagoroba k’ababyeyi kanadufashije gucyemura ibibazo.”

Murenzi avuga ko hari ibibazo akagoroba kacyemuye nk’imibanire y’imiryango ndetse bigabanya n’ibibazo ubuyobozi bwakira, avuga ko igitekerezo cyo kuzigama igiceri cyatumye abana bajya ku mashuri bafite ibikoresho, ndetse haboneka n’ibikoresho byo gukoresha mu ngo kuburyo isuku yiyongereye.

Kuva taliki 2/4/2012 mu mudugudu wa Kabari nibwo batangiye kwitabira akagoroba k’ababyeyi, bamwe mubabyeyi bakavuga ko hari byinshi byahindutse mu miryango birimo gucyemura amakimbirane, guhana abana bigira inzererezi, kwigishanya isuku, none ngo bageze mu bikorwa byo kwiteza imbere.

Leave A Comment