Muhanga: Barasaba amabanki ko yacika kungeso yo gukata abakiliya amafaranga ya buri kwezi

MuhangaDist

Bamwe mu batuye akarere ka Muhanga mu ntara y’Amajyepfo baranenga amwe mu manki afite umuco wo gukura amafaranga kuri konti zabo buri kwezi kuko ngo bibabuza kuzamuka mu mikorere yabo.

Aya mafaranga yinubirwa n’abakiliya batari bake b’amabanki ni ayo abakuraho buri kwezi bayita ko ari amafaranga yo kubafasha gucunga neza konyi yabo.

Kimwe mu bituma bari kuyinubira ni uko bamwe bamaze kujya mu ngendo hanze bakamenya ko aya mafaranga henshi ntayakibaho ariko mu Rwanda amabanki menshi akaba akiyafata.

Umugore witwa Mundekere; umwe mu bakiliya b’imena b’imwe muri banki zikomeye hano mu Rwanda avuga ko we atangazwa no kubona amabanki muri iki gihugu atazi gufata neza abakiliya ahubwo akaba abiba.

Ati: “jye mbifata nk’ubusambo buriya kugirango bagukureho amafranga 1000 cyangwa 500 ku kwezi bitewe na banki, ntibikwiye kuko ni menshi cyane pe, ngaho yabare ku mwaka wumve uko aba angana ni akayabo!”.

Uyu mugore avuga ko aya mafaranga yagombye kuba ay’abakiliya kuko hari ibindi byinshi yinjiriza banki. Bimwe mu byo avuga abakiliya binjirizamo banki ni ukuba ngo warafungujemo konti byonyine bibafitiye akamaro kuko ngo umubare w’amakonti amabanki nayo ashobora kuyasabiraho inguzanyo ahandi cyangwa inkunga.

Ikindi uyu mugore ubona usobanukiwe n’icungamutungo, avuga ko ikindi amabanki yungukira ku bakiliya babo ari amafaranga y’inguzanyo baka kuko babishyura n’inyungu iri hejuru ndetse n’amafaranga babitsa byonyine ngo barayacuruza bakunguka ku buryo aya mafaranga atari akwiye kuba agicibwa.

Equity bank ni ni imwe mu mabanki akorera mu gihugu cy’u Rwanda ariko afite inkomoko mu gihugu cya Kenya. Iyi banki yageze mu Rwanda mu myaka ibiri ishije nyamara kuri ubu nyuma ya banki y’abaturage (BPR) niyo banki ikurikira mu kugira abakiliya benshi mu Rwanda.

Umuyobozi w’ishami ry’iyi banki mu karere ka Muhanga; Jean Havugimana avuga ko kimwe mu gituma bari kuyobokwa cyane kurusha andi mabanki mu Rwanda ndetse no mu kare u Rwanda ruhereyemo ari uko nta mafaranga baca abakiliya babo kuri konti buri kwezi.

Aha asobanura ko iyo umukiliya wabo abikijeho amafaranga kuri konti ye ayabona uko yakayashyizeho nta n’igiceri cyavuyeho mu gihe ku yandi mabanki ho kugirango amafaranga yawe atazakorwaho uyashyirisha kuri “compte bloque”.

Ibi ngo bifasha ko n’umuturage wo hasi ufite ubushobozi buke abasha kugana iyi banki kuko aba azi ko yayibitsamo akiziganira. Havugimana ati: “umuturage ushaka kuzigamira mitiweli, kuzigamira ishuri ry’umwana cyangwa andi mafaranga, afunguza konti ku buntu ubundi akajya yishyiriraho amafaranga azi ko ntawuzamukorera ku twe”.

Kuri ubu iyi banki ikaba ariyo banki ya mbere ifite abanyamuryango benshi mu karere ka Afurika y’iburasirazuba kuko ifite abagera kuri miliyoni umunani. Ikaba iri kandi muri banki eshatu za mbere muri aka karere zihagaze neza.

usibye ko iyi banki yagaragaweho no kubona abakiliya benshi mu Rwanda, yanahawe inshuro ebyiri igikombe cyo gutanga serivise inoze mu Rwanda.

Ikindi amabanki mu gihugu ari kunengwaho ni uburyo ari kuruhanya mu gutanga inguzanyo ku bayagana ahubwo akabasaba iby’umurengera kugirango bayihabwe.

 

 

Share Button
Leave A Comment