Nyabihu: Mu cyumweru cyo kuzigama barifuza ko bazava kuri 46% by’abazigama bakagera kuri 60%

m_Mu cyumweru cyo kuzigama barifuza ko bazava kurby’abazigama bakagera kuri

Uyu ni umuyobozi wungirije ushinzwe iterembere ry’ubukungu n’imari Mukaminani Angela, aho mu nama agira abaturage asuye,abibutsa no kwibuka kuzigama no gukorana n’ibigo by’imari mu mirimo iciriritse bakora

Kuva kuri uyu wa 27 Mutarama 2014, mu karere ka Nyabihu hazatangira icyumweru cyo kuzigama  kiswe “Zigama week”.

Muri iki cyumweru bakaba bafite intego yo gushishikariza abagabo, abagore ndetse n’abana kurushaho kugira umuco wo kuzigama mu rwego rwo guharanira kwigira nk’uko Hatangimbabazi Theodore ushinzwe guteza imbere amakoperative n’ishorami mu karere ka Nyabihu abivuga.

Kimwe mu bizibandwaho hirya no hino mu mirenge 12 igize akarere muri iki cyumweru cyo kuzigama, akaba ari ugushishikariza abaturage gukorana n’ibigo by’imari ndetse no gushishikariza cyane cyane abadafite amakonti mu bigo by’imari kuyafunguza.

Impamvu ikaba ari uko abaturage badakorana n’ibigo by’imari ahanini  bikunze kugorana ko  batera imbere mu buryo bwihuse nk’uko Hatangimbabazi abigarukaho. Yongeraho ko umuntu ukorana n’ibigo by’imari bimworohera kuzigama,bikanatuma yanakorana nabyo mu zindi serivisi nko kwaka inguzanyo kugira ngo abashe gushyira mu bikorwa imishinga aba afite,bityo bikaba byamufasha gutera imbere vuba.

Ku rundi ruhande, umuyobozi w’akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu n’imari Mukaminani Angela,avuga ko mu karere ka Nyabihu,abagera kuru 46% gusa aribo bitabiriye kuzigama bakorana n’ibigo by’imari na za SACCOS,gusa ikigamijwe akaba ari uko nibura byava kuri iri janisha bikagera kuri 60%.

Kugira ngo bigerweho, bakazabifashwamo n’ibigo by’imari bitandukanye,kuko muri iki cyumweru cyahariwe kuzigama,ibigo by’imari bitandukanye bikorera mu karere ka Nyabihu, ku bufatanye n’ubuyobozi,bizajya bimanuka mu mirenge,bigasobanurira abaturage uko bikora na serivise bitanga ndetse n’ibyiza byo kuzigama.

Ibyo bikazokorwa mu rwego rwo gushishikariza ahanini abatari bafite amakonti kuyafunguza bayafunguza. Bikazanabafasha kugira umuco wo kuzigama no gukorana n’ibigo by’imari mu mibereho yabo ya buri munsi mu rwego rwo guharanira iterambere rirambye no kwigira.

Leave A Comment