Rubaya –Kwigishwa kubanza gutegura imishinga muri VUP bituma babasha kwishyura bitabagoye

Muri VUP bakoramo n’ibikorwa by’ubuhinzi

Muri VUP bakoramo n’ibikorwa by’ubuhinzi

Muri gahunda yo kuvugurura imibereho y’abaturage batuye mu mirenge y’icyitegererezo ikorerwamo na gahunda ya VUP abaturage bavuga ko kubanza kwigishwa gutegura imishinga ibyara inyungu bituma babasha kwishyura neza bitabagoye.

Bamwe mubaturage bakorana na VUP yo mu murenge wa Rubaya mu karere ka Gicumbi bavuga ko kugirango iyi mishinga yabo itazahomba babanza kwigishwa uko ikorwa nuko bayibyaza inyungu nk’uko Ntagungira Leonard abitangaza.

Nyamara nubwo bamwe bavuga ko babanza kwigishwa uko bagomba kuyakoresha n’icyo bazayakoresha usanga bamwe muribo bayapfusha ubusa ntibayakoreshe icyo yateganyirijwe ahubwo bakayajyana mu bindi bitateganyijwe, kwishyura ayo mafaranga bikabagora.

Abaturage bafashe ayo mafaranga ntibayishyure, umuyobozi wa VUP mu murenge wa Rubaya avuga ko bazabishyuza byakwanga bakabajyana mu nkiko nk’uko Hanji Paul umuyobozi wa VUP mu murenge wa Rubaya abivuga.

Ati “ Abo dushaka gushyira mu bunzi no mu nkiko ni babandi binangiye badashaka kwishyura cyangwa gukoresha inguzanyo icyo bayiherewe kuko ayo mafaranga azaguma mu murenge akajya ava kuri bamwe ajya kubandi”.

Gahunda ya VUP ni gahunda ya leta ikorera mu gihugu hose ikaba igamije kuzamura imibereho y’abaturage, iyi gahunda yibanda mu mirenge igararaga ko ikennye kurusha iyindi.

Muri iyi gahunda abaturage bakaba  bahabwa imirimo itandukanye yo gukora kugirango bahembwe ndetse banitabire gukorana na banki ari nako babonamo inguzanyo.

 

 

 

Leave A Comment