Bugesera: Igipimo cy’ubukererwe mu kwishyura inguzanyo mu bigo bya Sacco kiri hejuru cyane

m_Igipimo cy’ubukererwe mu kwishyura inguzanyo mu bigo bya Sacco kiri hejuru cyane

Imwe mu nyubako y’umurenge sacco ya Rweru mu karere ka Bugesera

Mu karere ka Bugesera usanga hari abatinda kwishyura inguzanyo bahabwa n’ibigo by’imari by’umurenge Sacco, ibyo bigatuma igipimo cy’ubukererwe mu kwishyura inguzanyo kiri hejuru.

Mukamisha Esperance  umukozi ushinzwe amakoperative n’iterambere ry’ubucuruzi mu karere ka Bugesera avuga hari  za sacco usanga igipimo cy’ubukererwe mu kwishyura inguzanyo kiri hejuru.

Ati “ nk’ubu mu murenge wa Ntarama icyo gipimo cyageze kuri 23%, mu murenge wa Shyara naho   mu minsi yashyize cyari kuri 21%, icyakora kubera ingamba zafashwe   icyo gipimo kigenda kigabanuka aho  ubu Ntarama Sacco iri ku gipimo cya 17% naho iya Shyara ku gipimo cya 9%”.

Avuga ko ubusanzwe ngo  ubukererwe mu kwishyura inguzanyo mu bigo by’imari  butagombye kurenze igipimo cya 5%. Icyakora nko muri Nyamata Sacco ho icyo gipimo ubu kiri kuri 4%.

Nubwo ariko bimeze bityo, Nyirazuba Therese, umucungamutungo wa Nyamata Sacco avuga ko ababagana harimo abatangiye kuba babihemu.

“ muri iyi minsi niho abantu batangiye kutazajya bishyura mu gihe mu bihe bya shize wasangaga abafashe inguzanyo bose barazishyuraraga ku gihe ndetse ugasanga nta numwe wagaragaye agize ubukererwe”.

Yemeza ko wenda byaba biterwa n’ibihe byagiye biba bibi ku bahinzi kuko iyo urebye usanga mu bihe bishize abahinzi batarasaruye neza kubera izuba ryavuye rigatuma bateza neza.

Bamwe mu bacungamutungo b’izi koperative zo kubitsa no kuguriza Umurenge sacco basaba ko habaho uburyo bwihuse  kandi bworoshye bwo gukurikirana abo babihemu bazambura.

Leave A Comment