Gakenke: Nta muturage n’umwe wagombye kuba atari mu kigo cy’imari bitarenze ukwa gatandatu-Gov. Bosenibamwe

Guverineri  Bosenibamwe Aime arashaka mu mezi ane abaturage baba bafite konti

Guverineri  Bosenibamwe Aime arashaka mu mezi ane abaturage baba bafite konti.

Mu nama mpuzabikorwa y’Akarere ka Gakenke yitabiriwe n’abayobozi kuva mudugudu kugeza ku karere yabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 19/02/2014, Guverineri  Bosenibamwe Aime  yasabye abayobozi  gutoza abaturage kwizigamira bikazagera mu kwezi kwa gatandatu bose bakorana n’ibigo by’imari.

Ati: “Nta muturage n’umwe wagombye kuba adafite konti muri banki cyangwa muri microfinance bitarenze ukwezi kwa Gatandatu. Abaturage badafite ubushobozi bwo kujya muri SACCO cyangwa muri banki, bya bimina…mushyiremo imbaraga muharanire ko bikura

Umwaka utaha bazabe   members (abanyamuryango) za SACCO n’abandi batarakura muzagenda mubakuza kuburyo umwaka uzarangira abaturage bose bari mu kwizigamira.”

Gukorana n’ibigo by’imari bifitiye inyungu abaturage zirimo gukoresha amafaranga make neza no kuba basaba inguzanyo yo gushora mu mishinga ibyara inyungu bakaba bakwiteza ku buryo bworoshye.

Bwana  Bosenibamwe  yasabye abayobozi gukorana imbaraga zabo zose kugira ngo bateze imbere abaturage bayobora, ngo umuyobozi mwiza akora agira ngo azasige amateka meza abandi bazamwibukiraho.

Muri iyi nama hagarutswe kandi ku mutekano, abayobozi b’imidugudu bibutswa ko ari bo bagomba kwicungira umutekano bakora amarondo kandi bamenya abinjira n’abasohoka mu midugudu mu rwego rwo kurwanya uwagambarira guhungabanya umutekano.

Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Amajyaruguru, Generali  Emmanuel Ruvusha yavuze ko gushyira hamwe kw’abanyarwanda ari byo bigejeje igihugu aho kiri uyu munsi, yabasabye gukomeza ubwo bumwe kandi bakigira icyizere ngo ni byo bizatuma igihugu gikomeza gutera imbere.

Icyakora, Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nzamwita Deo yagaragaje ko umuriro w’amashanyarazi ukiri ikibazo gikomeye ku karere, bakaba bafite ikibazo cy’uko uwo muhigo batazawesa kuko imirimo yo kuwegereza  amashanyarazi abaturage igenda buhoro.

Umwe mu bitabiriye iyo nama witwa Twizeyimana Primitive uyobora Akagali ka Mucaca mu Murenge wa Nemba ashimangira ko bakuye muri iyo nama  ingamba zizabafasha kunoza ibijyanye n’umutekano mu midugudu n’utugari.

Leave A Comment