Gisagara: Barasabwa kwizigamira kugirango bazabashe kwivana mu bukene

m_800px-GisagaraDist

Abagenerwa bikorwa ba VUP ndetse n’ababona umushahara bivuye kuri iyi gahunda mu karere ka Gisagara, barahamagarirwa kumenya kwizigamira kuko byagaragaye ko abenshi bagitekereza ko hazigama ufite menshi.

Hashize imyaka igera kuri itandatu hatangijwe gahunda ya VUP igamije kuzamura imibereho y’abari mu bukene bukabije. Muri iyi gahunda hari abahawe amafaranga yo kubafasha bita direct support, abahabwa inguzanyo izishyurwa, ndetse n’abandi bakora imirimo y’amaboko bagahembwa nyuma y’igihe runaka.

uretse aba bagenerwabikorwa ba VUP, ngo n’ababona umushahara wa VUP biracyagoranye kwitabira gahunda yo kuzigama kuko hari abumva ko kuzigama aruko uba wasaguye.

Hakizimana Gaspard wo mu murenge wa Save muri aka karere ka Gisagara avuga ko yagiye akora muri iyi gahunda ya VUP akora imihanda, ariko ko atarabasha kujya yizigamira kuko buri gihe abona amafaranga nawe ubwe atamuhagije.

Ati “Reka rwose ntibyankundira ko ngira ayo mbitsa kuko nayo mba nakoreye ntampaza. Erega hazigama uwasaguye”

Hakizimana François umuhuzabikorwa wa VUP mu murenge wa Kigembe uherereye mu karere ka Gisagara, avuga ko kuri benshi kuzigama bidakorwa ku rugero rushimishije kuko akenshi hari amafaranga bakoresha mu bikorwa bitari ngombwa, bigatuma babona nta bwizigame babona, ariko ngo ubu imbaraga zose niho ziri gushyirwa kugirango buri muturage abashe kwizigamira.

Kuri gahunda yo kwizigamira, Sibomana Saïdi, umuyobozi wungirije ushinzwe Ikigega gishinzwe gutera inkunga ibikorwa by’amajyambere mu nzego z’ibanze (RLDSF mu magambo ahinnye y’incyongereza), nawe yemeza ko hari abafite ubushobozi batizigamira, gusa ngo kwizigama si uko uba wasaguye.

Ati “Turabafite abantu benshi batizigama kandi bafite ubushobozi, ejo n’ejo bundi ugasanga agize nk’ikibazo asubiye muri cya cyiciro cy’abantu bakennye cyane, ubu turi gushishikariza abantu kwizigamira mu bikorwa no ku ma konti”

Mu rwego rwo gufasha benshi kuva mu murongo w’ubukene, Sibomana Saïdi kandi, avuga ko n’ababayobora bagomba kubanza guhindura imyumvire nabo bakizigamira, kuko umuntu yigisha ibyo nawe afite.

Mu Rwanda kuri ubu harabarirwa ingo zigera ku bihumbi 558 ziri mu bukene bukabije. Bikaba biteganijwe ko 20% bagomba kuba bavuye muri iki cyiciro muri uyu mwaka wa 2014.

Share Button
Leave A Comment