Gisagara: Urubyiruko rurahamagarirwa kwiga kuzigamira ejo hazaza

Urubyiruko rwo mu karere ka Gisagara rurashishikarizwa gukora ruzigama rugamije kwiteza imbere, aho gushaka kwibeshaho neza muri duke rubonye. Ibi bikaba ari ibigarukwaho mu mahugurwa ruri guhabwa ku bufatanye na RDB.

Urubyiruko rurahamagarirwa kwiga kuzigamira ejo hazaza

Mu mahuguwa agenewe urubyiruko rwibumbiye mu makoperative ari gutangwa ku bufatanye bw’akarere ka Gisagaa na RDB kuva tariki ya 10/02/204, urubyiruko rurigishwa byinshi bigamije kongerera ubumenyi amakoperative, bategurwa ko baba ba rwiyemezamirimo beza b’ejo hazaza kuko bizatuma biteza imbere n’igihugu muri rusange.

Mahoro Jean Marie Vianney umwe muri uru rubyiruko akaba akorera muri koperative Icyerekezo itubura imbuto zo gutera amashyamba, avuga ko hari byinshi bamaze kunguka nko gutandukanya umutungo w’umushinga n’uwabo, gutegura umushinga no kubarura neza ibyinjiye n’ibyasohotse, we yemeza ko aya masomo azatuma igihombo bajyaga bagira kivamo.

Ati “Aya mahugurwa yaje tuyakeneye kuko mu gushinga koperative no kuba abanyamuryango hari byinshi tuba tutazi, ariko aya mahugurwa azatuma tugira imikorere ibyara inyungu koko”

Ngendahayo Eduard umufashamyumvire wa RDB uhugura uru rubyiruko avuga ko aya mahugurwa azafasha uru rubyiruko kuzaba ba rwiyemezamirimo beza, bagakora imishinga ishobora kubatunga bagatanga n’akazi ku bandi.

Icyo Ngendahayo agarukaho ni uko urubyiruko rukwiye kwiga guhanga imirimo kuko ngo kwiga uteganya kuzakorera rubanda ntibikigezweho kandi n’akazi mu nzego za Leta ntikakwira abize bose.

Mu byo  bigisha harimo kwiyemeza imirimo icyo ari cyo, ibiranga rwiyemezamirimo, isesengura bushobozi, ihitamo ry’umushinga n’ibishingirwaho, kumenya imikorere n’imikoranire no gukora inyandiko z’iteganyamushinga.

Bwana Eduard akomeza avuga ko icyo ashishikariza urubyiruko ari ugukora bakazigama byinshi kurya bikazaza nyuma kuko ngo igituma abantu muri rusange bananirwa ari uko iyo batangiye kugira icyo babona barya ntibibuke kuzigama.

Twibutse ko amahugurwa nk’aya yabaye mu mwaka ushize wa 2013, bamwe mu bahuguwe bakaba barashobye gukora imishinga ibyara inyungu, babifashijwemo n’ikigega BDF kibishingira 75% by’ingwate.

Urubyiruko ruri guhugurwa ni urwo muri koperative zitandukanye zo mu mirenge ya Ndora, Save, Kibirizi na Gishubi, bikaba biteganyijwe ko azamara ibyumweru bitatu abera mu bice bitandukanye by’akarere, akazarangira byibura hahuguwe abasaga 300.

Leave A Comment