Kabarore: Abaturage batangaza ko Sacco yaba ibaka inyungu nyinshi

Abaturage nubwo bavuga ko inyungu ari nyinshi barakitabira serivisi bahabwa na Sacco

Abaturage nubwo bavuga ko inyungu ari nyinshi barakitabira serivisi bahabwa na Sacco

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kabarore mu karere ka Gatsibo, baratangaza ko Sacco yabo yaba ibaka inyungu nyinshi mu gihe bakerewe kwishyura inguzanyo baba baratse.

Bamwe mu baturage twaganiriye nabo kuri uyu wa 19 Gashyantare,2014 bavuga ko kubera izo nyungu zihanitse, bifuza ko bagabanyirizwa ngo kuko rimwe na rimwe ubu bukererwe buba butabaturutseho. Ku rundi ruhande ariko, aba baturage bemeza ko kuri ubu bafite ubuzima bwiza bakesha imiyoborere myiza y’igihugu cyabo.

Ubuyobozi bw’umurenge wabo, bwo busanga ikibazo gifitwe na bamwe mu baturage baba batitabira kwishyurira ku gihe inguzanyo batse bityo ngo bakaba bagomba kwisubiraho.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Kabarore bukomeza buvuga ko ku kibazo cy’inyungu zakwa abaturage batinda kwishyura kidaturuka kuri Sacco ubwayo, ahubwo ari kuri aba baturage batinda kwishyura inguzanyo bahawe.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabarore Murara Fred yadutangarije ko Sacco hari amabwiriza igenderaho mu rwego rwo gufasha abaturage gutera imbere bakoresheje inguzanyo ziciriritse bahabwa n’uyu murenge Sacco.

Yagize ati:”Za Sacco ni ibigo by’imali bikiyubaka usanga rero bifite amabwiriza bigenderaho, hari ubwo usanga akenshi aba baturage batubahiriza amabwiriza bahabwa nabyo, ibyo nibyo akenshi usanga byaviriyemo bamwe ingorane”.

Murara yakomeje ashishikariza abaturage kugana ibi bigo by’imari byabashyiriweho babikoresha neza kugira ngo bigere ku ntego yari igamijwe bishyirwaho ari yo yo kubateza imbere.

Leave A Comment