KARONGI: Banki ya Kigali yarengeje abakiriya 4000 mu myaka itatu

Mu myaka hafi itatu ishize ishami rya Banki ya Kigali (BK) rifunguye imiryango mu karere ka Karongi, umubare w’abakiriya umaze kurenga 4000. Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko biterwa na serivisi nziza bagejeje muri Karongi.

Ibi ni ibyatangajwe n’umuyobozi mukuru wa BK Gatera James tariki 6/2/2014, mu muhango wo kwakira no gusangira n’abakiriya ba BK bishimira ibyo bamaze kugeraho muri iyo myaka isaga itatu bamaze bakorana mu mujyi wa Karongi.

Ibirori byitabiriwe n’ubuyobozi bw’akarere ka Karongi, ingabo, police, abakozi ba BK Karongi, ndetse n’abandi bari baturutse ku cyicaro gikuru cya BK i Kigali.

Nubwo ariko ubuyobozi bwa BK bwishimira ko umubare w’abakiriya umaze kuba mwinshi (4000), ngo hari serivisi abanya Karongi bataritabira cyane kandi ifite akamaro ku bikorera imirimo itandukanye y’ubucuruzi.

Iyo serivisi nk’uko Gatera James abivuga, ni ikarita bita Credit Card ikenererwa n’abantu bajya mu mahanga bifuza kurangura ibintu byinshi, ariko badafite amafaranga bifuza, maze BK ikabaguriza amafaranga aciye kuri iyo karita, akazishyurwa mu gihe cy’iminsi 55. Gatera James ati iyo serivisi ikunze kwitabirwa n’abanya Kigali cyane, ariko n’ahandi hose zirahari.

Umuhango wari watumiwemo abakiriya ba BK barimo abacuruzi n’abanyamyuga, batanze ubuhamya bw’uko yabafashije cyane mu mirimo yabo ya buri munsi bakabasha gutera imbere mu gihe gito.

Urugero ni uwitwa Habyarimana Jean Baptiste watangiye ari rwiyemezamirimo, ucuruza amatafari akanakata imbaga mu mashyamba. Yatangiye ari wenyine kuko yari afite igishoro gitoya, nyuma aho ishami rya BK rigereye i Karongi araryegera rimuha inguzanyo yo gushora imari igaragara, none ngo ageze ku rwego rwo gukoresha abantu 30.

Habyarimana ati jye narinzi ko BK ikorana n’abakire gusa ariko nkimara gufunguzamo konti bampaye inguzanyo bataranamenya neza none ubu maze gufatamo inguzanyo y’ibihembwe bibiri.

Zimwe mu nyubako zubatswe ku nguzanyo za BK

Zimwe mu nyubako zubatswe ku nguzanyo za BK

 

Ubuyobozi bw’akarere ka Karongi nabwo bushima cyane BK kuba iri muri banki zatumye umujyi wa Karongi uhindura isura byihuse, kubera inguzanyo zitandukanye igenda iha ba rwiyemezamirimo bakubaka amazu y’ubucuruzi agezweho, agatuma umujyi wa Karongi usa neza kandi n’ibikorwa by’ubucuruzi bigatera imbere.

Leave A Comment