Nyabihu: Ahereye kubyo amaze kugeraho aratanga ubuhamya bwo gukorana n’ibigo by’imari anabishishikariza abandi batarabyitabira

Karangwa Timote, umwe mu baturage baba mu murenge wa Karago mu karere ka Nyabihu mu Ntara y’Iburengerazuba. Nyuma yo gukorana n’ibigo by’imari akaba amaze kugera ku iterambere,yishimira kumenyesha abandi baturage bagenzi be ibyiza byo gukorana n’ibigo by’imari no kuzigama, dore ko avuga ko ariyo soko y’iterambere rirambye.

 m_Ahereye kubyo amaze kugeraho aratanga ubuhamya bwo

Binyuze mubyo amaze kugeraho abikesha gukorana n’ibigo by’imari,Karangwa yishimira kugira abandi inama yo gukorana nabyo ngo bagera ku iterambere rirambye

Karangwa avuga ko mu buhamya bwe,yatangiye gukorana n’ibigo by’imari azigama,abibera umukiriya mwiza. Byatumye nawe yizerwa ndetse atangira gupanga imishinga yakora yamuteza imbere mu buzima.

Nibwo yatangiye kwaka inguzanyo mu bigo by’imari yakoranaga nabyo birimo SACCO ndetse na Banki y’abaturage. Mu nguzanyo yahawe, yadutangarije ko yaguzemo inka 3 ubu atunze zimufasha muri byinshi, yanaguze ikibanza ahitwa I Rugerero  muri Rubavu, ubu yatangiye kubaka.

Karangwa yakomeje adutangariza ko yanubatse Biogaz ku buryo mu gucana,mu guteka bitamugora. Bitewe n’uko inguzanyo yafashe yarangije kuyishyura, afite gahunda yo kwaka indi nguzanyo akanazana amazi mu rugo iwe, bityo binyuze mu gukorana n’ibigo by’imari,ubuzima bugakomeza kuba bwiza,n’iterambere rikihuta.

Bitewe n’ibyo yagezeho,Karangwa avuga ko byose abikesha gukorana n’ibigo by’imari kuko iyo atabigana ntacyo yari kugeraho. Iyi akaba ariyo mpamvu,ashishikariza bagenzi be bose batarakorana n’ibigo by’imari,bakaba bifuza gutera imbere,ko babigana. Bagatangira bafunguza konti,bakizigamira,bakaba abakiriya beza.

Ibyo bizatuma bizerwa n’ibigo by’imari bityo nibaka inguzanyo bitumen bazihabwa,babashe gushyira mu bikorwa imishinga iri mu ndoto zabo nta mbogamizi. Binyuze mu kudahemuka no kwishyura neza,bizatuma bagenda barushaho gukorana n’ibigo by’imari,bagere n’aho batatekerezaga kuzagera.

Karangwa anakomeza avuga ko bitewe n’uko abaturage bamaze kugenda bamenya ubwiza bwo gukorana n’ibigo by’imari,muri Karago ahitwa muri Santire ya Busoro y’Abasinga babashije kwikururira umuriro bitewe no gukora imirimo itandukanye byatumye bishyira hamwe bahabwa inguzanyo,abandi ngo biyubakiye amazu ,baguta amasambu n’ibindi.

Gushishikariza abaturage kuzigama no gukorana n’ibigo by’imari ni umusingi w’iterambere rirambye,kuko uhera kuri duke uzigama tugashyira tukagwira. Abageze ku rugero ruhanitse rw’iterambere,nabo bakaba babikesha gukorana n’ibigo by’imari nk’uko umuyobozi w’akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu n’imari,yabitangarije abaturage mu cyumweru cyo kuzigama “Zigama week”.

Hakaba hashize igihe kirenga ibyumweru bibiri,abaturage b’akarere ka Nyabihu bashishikarizwa kuzigama cyane cyane hitabwa ku batakoranaga n’ibigo by’imari. Ikigamijwe akaba ari uko bava kuri 46% bri bariho batangira ubu bukangurambaga bakaba bagera kuri 60% by’abakorana n’ibigo by’imari,ndetse nako kakaba kanarenga.

Leave A Comment