Nyabihu: Gukorana n’ibigo by’imari no gukira biragendana

Nyuma y’aho ibikorwa byo gutangiza icyumweru cyo kuzigama byari byarasubitswe kubera gahunda ya Ndi Umunyarwanda yari iri gukorerwa mu mirenge no mu midugudu, kuri uyu wa 10 Gashyantare, 2014 ibikorwa by’icyumweru cyo kuzigama byarasubukuwe mu karere ka Nyabihu.

Mu itangira ryabyo mu murenge wa Mulinga, Mukaminani Angela, umuyobozi w’akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu n’imari yatangarije abaturage b’uwo murenge bari bitabiriye iyi gahunda ya “Zigama week” ko gukorana n’ibigo by’imari no kugira ubukire ari ibintu bigendana kuko akenshi ntawe ukira atarakoranye n’ibigo by’imari.

m_Gukorana n’ibigo by’imari no gukira biragendana

Mu itangira ry’icyumweru cyo kuzigama,abaturage bitabiliye ari benshi mu murenge wa Mulinga. Abagera kuri 200 banafunguje konti,batangira gukorana n’ibigo by’imari.

Yatangarije abaturage ko abo babona bakomeye, abagenda mu mamodoka, abagize ibyo bageraho bifatika, babikesheje gukorana n’ibigo by’imari. Yakomeje atangariza abaturage ko iyo ukorana n’ibigo by’imari , ubasha kubitsa, ukabikuza kandi ukagurizwa bityo ukabasha gushyira mu bikorwa imishinga yawe ibyara inyungu ukagenda wishyura bityo ugatera imbere.

Ibi bikaba bitabasha kugerwaho n’umuntu udakorana n’ibigo by’imari nk’uko yabigarutseho. Angela yanakomeje abwira abari bitabiriye iki gikorwa,ko buhoro buhoro ari rwo rugendo mu kuzigama. Yabatangarije ko umuntu ugenda abika duke duke, ashyira akazagera ku mafaranga menshi afatika ashobora kuzamugeza kuri byinshi byiza ari nayo mpamvu abishishikariza .

Insanganyamatsiko y’icyumweru cyo kuzigama igira iti “ Bagabo,bagore namwe bana twizigamire duharanira kwigira”. Kuri iyi nsanganyamatsiko,umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu n’imari Mukaminani Angela yabwiye abaturage b’umurenge wa Mulinga ko udashobora kwigira utazigama,ko kandi na duke dutinda tukagwira.

Zigama week ikaba iba igamije ahanini,gushishikariza abaturage gukorana n’ibigo by’imari nk’umusingi w’iterambere. Abaturage baba bagendererewe cyane,akaba ari abadafite konti mu bigo by’imari bashishikarizwa kuzifunguza bagatangira gukorana nabyo.

Nk’uko byagenze  “Zigama week”igitangira,abayobozi b’ibigo by’imari n’amabanki baramanutse begera abaturage mu mirenge,aho basobanura ibijyanye na serivise batanga kandi bagakangurira abaturage gufunguza amakonti ngo nabo bakorane n’ibigo by’imari.

Mu itangira ry’icyumweru cyo kuzigama mu murenge wa Mulinga, ibigo by’imari nk’Umutanguha,Unguka Bank Limited na SACCO Dukizanye bikaba ari byo byasobanuriye abaturage serivise bitanga n’ibyiza byazo.

Muri uyu muhango,abaturage bagera kuri magana abiri bakaba barashise bafunguza konti mu bigo by’imari,biyemeza gukorana nabyo. Biteganijwe ko Zigama week mu karere ka Nyabihu,izasoza kuri uyu wa 14 Gashyantare 2014. Ikigamijwe ahanini akaba ari ukongera abaturage bakorana n’ibigo by’imari muri aka karere,abagacika ku muco wo kubika amafaranga mu ngo.

Share Button
Leave A Comment