Nyabihu: Zigama week igamije guca umuco wo kubika mu ngo no kuzamura umubare w’abakorana n’ibigo by’imari ukava kuri 46% ukagera kuri 60%

“Zigama week” ni icyumweru cyahariwe kuzigama mu karere ka Nyabihu. Iki cyumweru kikaba cyarasubukuwe kuwa 10 Gashyantare 2014.

Impamvu nyamukuru yo gushyiraho iki cyumweru muri aka karere, akaba ari uko hakiri umubare udahajije w’abazigama n’abakorana n’ibigo by’imari nk’uko bitangazwa na Mukaminani Angela, umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu n’imari.

Ni muri urwo rwego ibirimo gukorwa muri iki cyumweru byibanda cyane ku gukangurira abaturage bo mu tugari 73 , imidugudu 473 n’imirenge  12 igize aka karere, kuzigama no gukorana n’ibigo by’imari nk’umusingi ukomeye w’iterambere rirambye no kwigira. Bagacika burundu ku muco wo kubika amafaranga mu ihembe,mu bibindi,cyangwa mu ngo iwabo.

Mbere yo gutangiza icyumweru cyo kuzigama, abitabiraga kuzigama banakorana n’ibigo by’imari, bageraga kuri 46% gusa. Uyu mubare umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu n’imari Mukaminani Angela yadutangarije ko asanga udahagije.

Ikaba ariyo mpamvu ikigenderewe cyane ari ukuwongera nibura ukagera kuri 60%. Ni muri urwo rwego mu cyumweru cyo kuzigama harimo kwibandwa cyane ku batari bafite amakonti mu bigo by’imari, batakoranaga n’ikigo cy’imari icyo ari cyo cyose.

m_Zigama week igamije guca umuco wo kubika mu ngo no kuzamura umubare

Ushinzwe guteza imbere amakoperative n’ishoramari Hatangimbabazi Theodore,avuga ko abaturage bazoroherezwa yaba mu buryo bwo kubageraho no gufunguza konti 

Hatangimbabazi Theodore ashinzwe guteza imbere amakoperative n’ishoramari mu karere ka Nyabihu,avuga ko muri iki cyumweru ibigo by’imari bikorera muri Nyabihu,birimo kwegera cyane abaturage mu tugari n’imirenge batuyemo. Bikabasobanurira uko bikora,ibyiza byo gukorana nabyo ndetse bikanorohereza abaturage gufunguza konti.

Yongeraho ko abaturage boroherejwe mu rugendo kuko ibigo by’imari bibasanga mu tugari batuyemo.

Abaturage bakaba kutazacikanwa n’iyi gahunda ya Zigama week kandi bakitabira ari benshi. Zigama week,ikaba yaraje mu karere ka Nyabihu igamije kongera kwibutsa abaturage gushishikarira kuzigama no gukorana n’ibigo by’imari,nk’umusingi w’iterambere rirambye no kwigira.

Nyuma yo gusubika kuwa 27 Mutarama kubera gahunda ya Ndi Umunyarwanda mu mirenge noi mu tugari, zigama week yaje gusubukurwa kuwa 10 Gashyantare,bikaba biteganijwe ko izasozwa kuri uyu wa 14 Gashyantare 2014. Abaturage bakaba basabwa kugumya kugana ibigo by’imari no mu yindi minsi yose,bagashishikarira gukorana nabyo kuko ariyo nzira izabafasha kugera ku iterambere n’ubukire vuba.

Share Button
Leave A Comment