Rubavu: abayobozi bafitiye imyenda SACCO, bahawe igihe ntarengwa cyo kwishyura

m_abayobozi bafitiye imyenda SACCO, bahawe

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu aganira n’abaturage ku iterambere ry’akarere

Ubuyobozi bw’intara y’uburengerazuba bwahagurukiye abayobozi mu nzego z’ibanze na Sacco bagaragayeho kuba babihemu muri sacco aho bagiye bafata imyenda itandukanye mu murenge sacco ariko ntibasubize amafaranga bafashe.

Ubwo twavuganaga n’umuyobozi w’intara y’uburengerazuba Jabo paul, avuga ko mu ntara ayobora Sacco zidafite ikibazo cyo gufunga kubera imyenda yafashwe n’abayobozi, ariko ngo hacyenewe ko hafatwa ingamba kugirango amafaranga bafashe bayasubize n’inyungu yabo.

“twakoze igenzura muri Sacco 96 zigize intara y’uburengerazuba dusanga iki kibazo gihari kandi twasabye uturere gusaba aba bayobozi kwishyura amafaranga bafashe n’inyungu yayo bitarenze taliki ya 28/2/20014”

Iyi taliki irebana n’abayobozi bafashe inguzanyo bakarenza igihe cyo kwishyura batishyuye ahubwo bagafata amafaranga bahawe na sacco nk’impano.

Nubwo umuyobozi w’intara y’uburengerazuba yirinze kudutangariza ingano y’amafaranga yafashwe n’abayobozi b’inzego z’ibanze, avuga ko abayobozi batungwa agatoki bava ku kagari kugera ku murenge n’izindi nzego zifata ibyemezo harimo n’abakora muri za Sacco.

Nyuma ya taliki ya 28/2/2014 ngo abazaba batarishyura amafaranga ya sacco bazafatirwa ingamba zituma bagomba kwishyura kabone niyo baba batarangije kwishyura umwenda wose kuko aya makosa adakosowe byatera imikorere mibi ya Sacco zashyiriweho gufasha umuturage kwiteza imbere abitsa ndetse agafata inguzanyo agashobora kugira ibikorwa ageraho.

Mu karere ka Rubavu ngo bamwe mubayobozi bavuye mu mirenge batsemo inguzanyo, ariko umuyobozi w’akarere ka Rubavu Bahame Hassan avuga ko agiye kubatumaho byihuse bakishyura iby’abandi kuko nta faranga rya leta rigomba kunyerezwa.

Rubavu:  abayobozi bafitiye imyenda SACCO, bahawe igihe ntarengwa cyo kwishyura

www.twizigamire.com

Section: Kuguriza

Tags for promotion: rubavu- banking-loans-payment- problem-resolution  SACCO – local leader

Leave A Comment